Ikibazo cy’inda zitateganyijwe kigaragara cyane mu ntara y’Uburengerazuba
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, aratangaza ko u Rwanda rwahisemo kwizirihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye isi mu Ntara y’Uburengerazuba ku rwego rw’igihugu, kubera ko ari ho habarizwa abangavu benshi batwaye inda zitateganyijwe kurusha ahandi mu gihugu mu mwaka wa 2010.
Raporo ya Ministeri y’Uburezi mu 2010 yagaragaje ivuga ko 29% by’abangavu batwaye inda bari mu mashuli babarizwa muri iyo Ntara; nk’uko byatangajwe na Minisitiri Gatete mu birori byabereye mu karere ka Karongi tariki 11/07/2013.
Iyo mibare ngo ni myinshi cyane kubera ko ari hafi ya 1/3 cy’igihugu cyose. Rwanda rero rwahisemo kujyanisha Umunsi w’Abatuye isi n’ingamba zo gukumira ingeso zo gutwita kw’abangavu muri rusange, by’umwihariko abangavu bakiri mu mashuli kuko bamara igihe kinini batari kumwe n’ababyeyi babo.
Minisitiri Gatete yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kunoza serivisi zijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana hanashyirwaho amategeko n’ibihano bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane abahohotera abangavu.
Yagize ati “Gukemura ikibazo cy’abangavu batwita, birasaba ubushake bw’igihugu, imiryango n’umuturage ku giti cye, bwo kwita ku bangavu.
Ni yo mpamvu uyu munsi duhamagarira buri wese gufasha abangavu gufata ibyemezo bikwiye no kubashyigikira igihe cyose bavukijwe uburenganzira bwabo bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere”.
Umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard, avuga ko byumwihariko bugarijwe n’ikibazo cy’umubare mwinshi w’abangavu batwara inda zitateganyijwe mu nkambi y’impunzi z’abakongomani ya Kiziba.
Muri iyo nkambi ituwe n’abantu basaga ibihumbi 18, usanga umubare mwinshi ari uw’abana bato bavutse ku bana batarageza igihe cyo gushaka.
Umuyobozi w’akarere avuga ko icyo kibazo giterwa n’ubuzima bubi bwo mu nkambi butuma abana bakora ibyo batakagombye gukora, abandi batari bake nabo bagahohoterwa cyangwa bagashukwa n’abantu bakuru.
Akarere ariko ngo gakora uko gashoboye kugira ngo ubukangurambaga bukorwe cyane mu nkambi kugira ngo ikibazo kitazarenga inkombe kikagera no mu nkengero z’inkambi bitewe n’imibanire y’ababa mu nkambi n’abaturanye nayo.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2010 ku mibereho myiza y’abaturage, bwagaragaje ko 6% by’abatwita bose mu Rwanda ari abangavu bafite hagati y’imyaka 15 na 19, naho 47% by’imfu z’ababyeyi nazo zirabarirwa mu bana b’abangavu bafite hagati y’imyaka 15 na 19.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|