Huye: Polisi yafashe abacuruzi b’ibiyobyabwenge 30

Mu kagari ka Cyimana mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bafashe abacuruzi b’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Nyirantare bigera ku malitiro ibihumbi birindwi, bamwe muri aba bacuruzi bakaba bari banafite imigambi yo kwica bamwe muri aba bayobozi.

Muri iki gikorwa cyo gufata aba bacuruzi b’ibiyobyabwenge, ubuyobozi bw’akagari ka Cyimana gaherereye mu nkengero z’umujyi wa Butare, butangaza ko bamaze igihe bahanganye n’aba bacuruzi b’ibiyobyabwenge.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’aka hagari, Vestine Nyirahabimana avuga ko akagari ke gakabije kugira ibyaha bikomoka ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko abenshi basa n’ababikora ku mugaragaro ntacyo bikanga.

Nyirahabimana avuga ko mu gihe cyose yagerageje gufata abakora ibi biyobyabwenge bamuteye ubwoba, ati: “nafashe inzoga z’inkorano z’uwitwa Kazungu, nzigejeje ku cyicaro cy’akagari ahita azifata ku ngufu, agerekaho no kuntera ubwoba ambwira amagambo ngo “mumureke mukorere ibya mfura mbi mpite mpunga igihugu”.

Itegeko rivuga ko uwafashwe acuruza inzoga z’inkorano acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150. Nyamara Nyirahabimana avuga ko mu gihe aba bo mu kagari ke bafashwe, batajya batanga aya mande kuko babeshya ko ntayo bafite, bagahita bafungurwa bitarenze iminsi itatu. Nyuma yo gufungurwa bagaruka bishyizemo abantu bagize uruhare mu ifatwa ryabo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kamuhoza Denis Sibomana, umudugudu wiganjemo ibi biyobyabwenge ndetse n’urugomo ruterwa n’ababinyoye, avuga ko aba bacuruzi bahora bamutera ubwoba ko bazamwica bidatinze.

Sibomana ati: “Agatsiko kayobowe n’uwitwa Sebagabo na Muhire Eric bakunda kwita Rukamya bazanye imihoro bashaka kunyica ariko Imana ikinga akaboko kuko baje bambwira ko bazanyica kandi ko nibambura bazica abana banjye n’umugore, none rero ndishinganisha kuko babivuze mu ruhame”.

Theogene Ndungutse Kazungu wafatanwe ibi biyobyabwenge akaba ashyirwa mu majwi n’abayobozi kubatera ubwoba, ku myaka 25 y’amavuko afite, itanu muriyo ayimaze acuruza ibi biyobyabwenge. Yatawe muri yombi inshuro eshanu kubera ibiyobyabwenge.

Kazungu ashyira mu majwi ubuyobozi, ati: “kuba ntabireka ni abayobozi bacu babitera kuko banze ko njya muri koperative ngo ncuruza ibiyobyabwenge nkaho ntari umuntu nk’abandi, kandi nta muntu urapfira iwange nanjye ubinywa ntacyo birantwara kandi mbinywa buri munsi”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka avuga ko aka kagali ka Cyimana gasanzwe kazwiho ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kuko iyi atari inshuro ya mbere bafashe ababicuruza.

Muzuka avuga ko abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge muri aka kagari kahagurukiwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’iza polisi muri iki cyumweru cyo kwita ku muryango kubera ko bihungabanya imiryango myinshi muri aka karere.

Mayor Muzuka ati: “abana batari bake muri aka kagari ka Cyimana, bavuye mu ishuri kubera ababyeyi babo bahora barwana basinze, ntibabone uburere bw’ababyeyi”.
Akomeza avuga ko aba bafashwe bagiye gukurikiranwaho ibyaha baregwa.
Muri aba bafashwe bacuruza ibi biyobyabwenge, harimo n’umwana wiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri Cyimana.

Si abacuruzi b’inzoga z’inkorano gusa barangwa muri aka kagari gusa kuko ubuyobozi buvuga ko aka kagari kabamo imburamukoro nyinshi zigizwe ahanini n’abandi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka