Gusinzira igihe kinini birinda indwara z’umutima

Ubushakashatsi bwakorewe mu Buhondi bugaragaza ko gusinzira amasaha arindwi cyangwa arenga ndetse no kubahiriza n’inama za muganga byarinda abantu kurwara no guhitanwa n’indwara z’umutima.

Ngo nubwo gusinzira ariya masaha bifite ingaruka mbi ku kazi n’iterambere muri rusange, ariko bavuga ko bijyanye no gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yujuje ibisabwa na muganga (diet), kunywa inzoga mu rugero no kutanywa itabi byagabanya umubare w’abantu bahitanwa n’indwara z’umutima.

Abantu ibihumbi 14 bakoreweho ubushashatsi, bakurikiranwe igihe kirenga imyaka 10 n’abaganga, 600 muri bo barwaye indwara y’umutima n’umuvuduko w’amaraso, 129 bahitanwe na zo; nk’uko bitangazwa na BBC.

Kubahiriza izo nama zivuzwe haruguru byongera amahirwe yo kutarwara indwara z’umutima ku gipimo cya 57 % no kudahitanwa n’izo ndwara ku kigereranyo cya 67%.

Abo bashakashatsi bavuga ko gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yujuje ibisabwa na muganga (diet), kunywa inzoga mu rugero no kutanywa itabi ndetse no gusinzira amasaha arindwi cyangwa arengaho byongera amahirwe yo kutarwara izo ndwara ku kigeranyo cya 67% n’amahirwe yo kuticwa na zo ku gipimo cya 83%.

Prof Grethes Tell wigisha muri Kaminuza ya Bergen muri Norvege avuga kuri ubwo bushakashatsi, yashimangiye akamaro ko gusinzira igihe kinini.

Agira ati: “ Ubutumwa nyamukuru bw’ubushakashatsi ni uguha agaciro gusinzira nk’ikintu k’ingirakamaro ku buzima…dukwiye gushishikariza abantu gusinzira ku buryo buhagije.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka