Gupima ikishe umuntu bishobora kugora ab’amikoro make

Raboratwari y’igihugu ishinzwe gupima ibimenyetso byifashishwa mu butabera iratangaza ko uwifuza gupimisha umurambo ngo hamenyekane icyamwishe, acibwa amafaranga 50,000, ariko akaba ashobora kwikuba inshuro zirenze 10.

Ibiro bya raboratwari y'igihugu ishinzwe gupima ibimenyetso byifashishwa mu butabera
Ibiro bya raboratwari y’igihugu ishinzwe gupima ibimenyetso byifashishwa mu butabera

Cyakora ngo ibi biciro nti biri hejuru cyane ugreranyije no hanze kuko gupimisha byatwaraga amafaranga agera hafi 900,000.

Rabaratwari y’u rwanda ishinzwe gupima ibizamini igaragaza ko izajya yakira ingeri zose zirimo n’abashaka gupimisha ibizamini ku giti cyabo ariko bakiyishyurira nta deni.

Ibyo bitandukanye n’abifuzaga ko ibiciro byagabanuka bigahendukirwa buri wese cyangwa hakabaho uburyo bwo kumvikana mukwishyura ikizamini runaka.

Iyo Raboratwari yagiyeho mu rwego rwo kugabanya ibiciro byishyurwaga mu kujya gupimisha hanze, no kwihutisha igihe ibisubizo byabonekeraga.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe gupima amarozi n’ingano ra Arukoro mu maraso, Samvura Jean Pierre avuga ko abakorewe ibyaha bari gukurikirana mu nzego z’ubutabera ari bo bihutirwa, kandi Leta ibishyurira hanyuma urubanza rwarangira, uwatsinzwe akishyuzwa indishyi ziriho n’ibyakozwe byose mu gupima ibimenyetso.

Agira ati, “Ntabwo umwana yaba yafashwe ku ngufu ngo hanyuma ubwire ababyeyi be ngo ari bo bishyura ngo hakorwe ibizamini, icyo gihe ni umuryango nyarwanda uba wabangamiwe Lata iwuhagarariye ni yo yishyura”.

“Iyo uwahohotewe yishyuriwe na Leta isigara yishyuza indishyi iyo urubanza rurangiye uwatinzwe asubiza ya mafaranga”.

Abashaka gupimisha ibizamini ku giti cyabo kandi ngo na bo ibiciro biragabanyije cyane ugereranyije no kuba bajya kubyikoreshereza hanze kuko ngo nko gupima amasano y’abakomoka ku muntu runaka ushaka gupimisha yishyura amafaranga 267,000, naho abashaka gupimisha umuramo bakaba bishyura amafaranga 50,000.

N’ubwo abashaka gupimisha ibizamini ku giti cyabo bakirwa ariko, hari abagaragaza imbogamizi ku bafite amikoro make kuko ngo bitakorohera buri wese ushaka gupimisha ibizamini ngo amenye ukuri kw’ibyo yifuza gupimisha bakifuza ko bibaye byiza ibiciro byagabanuka cyangwa hakabaho kumvikana uburyo bw’imyishyurire.

Urugero ni ikibazo cy’uwitwa Merome wo mu Karere ka Gatsibo uvuga ko hakwiye kubaho ibaganyuka ry’ibiciro ku batifite kugira ngo na bo badacikanwa no kumenya ukuri kw’ibyo bashidikanya ho.

Agira ati, “Icyo mbaza ni ku bakene badafite amikoro, ese bo bizagenda gute, nta buryo bwabaho bwo kumvikana mu kwishyura yenda uwavuze ubushobozi akajya yishyura gahoro gahoro”?

Samvura avuga ko ushaka kwikoreshereza ikizamini yishyura nta yandi mananiza kuko ari uburenganzira bwe, kuko ikigambiriwe ngo si uguha serivisi abishaka ku giti cyabo ni ugupima ibikenewe cyane mu butabera.

Naho ku kibazo cy’abavuga ko mu Rwanda nta nzobere zihari, mu gupima ibizamini ku cyaba cyahitanye ubuzima bw’umuntu, bikaba byaba bibangamiye ibimenyetso ku bashaka gupimisha imirambo, Samvura avuga ko ibyo ari ibinyoma kuko bafite inzobere zihagije mu gupima imirambo kandi ngo ibisubizo bikaza ari nta makemwa.

Samvura kandi agaragaza ko n’ubwo bakira abantu ku giti cyabo ikigamijwe cyane ari ugupima ibimenyetso bikenewe mu butabera, akanasaba ko inzego z’ubutabera zikwiye kugana raboratwari cyane kugira ngo ibimenyetso byose bikenewe kandi bidashidikanywa ho byunganirwe b’ibizamini byizewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka