Gicumbi: Resitora zimwe zarafunzwe kubera umwanda

Amaresitora ane yo mu karere ka Gicumbi (Giramata, Restaurant ya La Confiance, New STAR RESTAURANT na BAR ahahoze ari OBEX) yafunzwe tariki 06/02/2013 kubera umwanda wo mu bikoni no mu bwiherero.

Umuhuzabikorwa w’itsinda rishinzwe kugenzura imitangirwe ya serivise mu karere ka Gicumbi, Murekezi Jean Bosco, avuga ko bafashe iki cyemezo cyo gufunga amaresitora basanzemo umwanda nyuma yo kubagira inama yo kugira isuku aho bakorera ntibabyubahirize basubirayo bakahasanga umwanda ukabije.

Iyi resitora yagawe ko abakiriya bakarabira imbere aho barira.
Iyi resitora yagawe ko abakiriya bakarabira imbere aho barira.

Iki cyemezo bagifashe tariki 02/02/2013 ubwo itsinda rishinzwe kugenzura imitangirwe ya serivise mu karere ka Gicumbi yasuraga zimwe muri restora n’ahacururizwa inzoga ndetse n’ibindi binyobwa kubera umwanda bahasanze wo mu gikoni no mu bwiherero ndetse n’ahaterekwa ibiribwa byamaze gutunganywa bahita bafata iki cyemezo babafungira imiryango.

Ati “twarumiwe biratangaje kandi biranababaje cyane kuko mu igenzura ryimbitse twakoze twasanze ahantu h’ibanze hagomba kugirirwa isuku ntayo na mba, nibwo twahise dufata icyemezo cyo gufunga zimwe muri izo restora twasanzemo uwo mwanda kuko twari twarabasuye bwa mbere tubagira inama ariko ntibazikurikiza”.

Hano bakorera amasambusa naho hagawe isuku nkeya.
Hano bakorera amasambusa naho hagawe isuku nkeya.

Zimwe mu zasuwe ni New Star Restaurant, Restaurant la VIE, KEBUKA Bar, Magasin yo mu ikorosi ku isoko, Akira Amata, Ahacururizwa amata na Restaurant mu nyubako nshya ya EARD/Byumba, Bar ahahoze ari OBEX, Restaurant AMAHORO, Restaurant, Bar, Ibyokezo bikorera muri aka karere.

Abaturage bo bafite impungenge ko baba barakuyemo indwara z’inzoka dore ko batari bazi ko barya imyanda ingana gutyo.

Iyi resitora itsinda basize bayifunze kubera umwanda.
Iyi resitora itsinda basize bayifunze kubera umwanda.

Gusa bamwe mu batarafungiwe amarestora yabo batanga inama kuri bagenzi babo ko bagomba kugira isuku bagakunda ubuzima bw’abaguzi babo aho gukunda amafaranga; nk’uko Icyizanye Monique abitangaza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gicumbi Bravo,mukomerezaho umwanda wari warishe abantu barya muri restaurant,ariko usibye n’umwanda uwitwa Consolé we arakabije, agira umwanda mwinshi,agahenda, akanasuzugura, nta customer care agira, avuga nabi cyane kubamugana bagiye kurya n’uko bari barabuze uko bagira.Reba byonyine ukuntu arebana agasuzuguro abagiye mu isuzuma?

murekatete adela yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka