Gatsibo: bateguye ukwezi kw’isuku

Nyuma yo kugaragara ko bamwe batita ku bikorwa by’isuku kandi bishobora kubagiraho ingaruka, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bufatanyije n’abafatanya bikorwa bateguye ukwezi kw’isuku kuzatangira taliki 24/01/2012 kukazarangwa no gushishikariza abaturage kugira isuku n’imirire myiza.

Biteganyijwe ko ibi bizakuraho umubare w’abana 316 bari munsi y’imyaka itanu bagaragaraho imirire mibi mu karere ka Gatsibo.

Uwizeyimana Jean Bosco, umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima, avuga nubwo umubare w’abana bafite imirire mibi uri hasi mu karere hatagizwe igikorwa mu gushishikariza abaturage kurwanya imirire mibi bishobora kuzagira ingaruka.

Kurwanya imirire mibi bizajyana no kwigisha abaturage kugirira isuku ibiribwa n’ibinyobwa kuko abaturage bataramenyera umuco wo gukaraba mu gihe cyo gufungura n’igihe bavuye mu bwiherero.

Indi suku nke igaragara mu karere ka Gatsibo ni ubwiherero buboneka ko butitabwaho hagendewe ku bwiherero bucyenewe n’ibyangombwa byabwo. Uwizeyimana Jean Bosco avuga ko mu kwezi kw’isuku azaba ari igihe cyo gushishikariza abaturage kubyitaho bigishwa n’ingaruka zabyo, aho abajyanama b’ubuzima n’abandi bakozi bazajya basanga abaturage mu midugudu bakabashishikariza kugirira isuku ibiribwa n’ibinyobwa no gutegura indyo yuzuye.

Bazahwitura kandi abafite utubari n’amaresitora (Bar and Restaurents) kugira isuku ibicuruzwa byabo ndetse bagasabwa kugira kandagira ukurabe ziboneka ko zikiri nke kandi zifasha abantu kugira isuku.

Ibarura ryakozwe mu mpera z’umwaka wa 2011 rigaragaza ko imirire mibi y’abana 56 807 bo munsi y’imyaka itanu iri ku kigero cya 0.1% naho abangana na 0.4% batitaweho bagira imirire mibi mu gihe ababana na bwaki ari 9 bangana na 0.02%.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka