Gakenke: Uruhinja rwavukanye imiterere idasanzwe rwitabye Imana

Uruhinja rwari rwavutse amara n’umwijima biri hanze, rwitabye Imana mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 27/05/2012, nyuma y’iminsi ine gusa ruvutse.

Urwo ruhinja nta mahirwe rwari rufite yo kubaho, kuko nta bundi bufasha bashoboraga gukora kugira ngo bakize ubuzima bwe, usibye gupfuka imyanya y’umubiri iri hanze no gutegura nyina akabyakira, nk’uko Nk’uko Dr. Kamugisha ukorera ku Bitaro Bikuru bya Nemba yabitangarije.

Abaganga bakibona ko nta kindi bamumarira akivuka kuwa kuwa Gatatu tariki 23/05/2012, bahise bapfuka iyo myanya y’umubiri yari hanze, kuko itashoboraga gusubiramo no kuguma hamwe, bashyiramo n’umuti umurinda ubwandu bw’udukoko.

Kuri uwo munsi, bamwohereje ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) haboneka abaganga b’inzobere mu kwita ku bana n’ababyeyi ariko nabo bananirwa kugira icyo bamukorera ni ko kumugarura i Nemba kugira ngo ari ho akomeza gukurikiranirwa.

Dr. Kamugisha atangaza ko yari yavukanye indwara yitwa “Laparoschis” iterwa n’impamvu itazwi, ariko abahanga mu buganga bwa kizungu bo bavuga ko ishobora guterwa no kunywa umuti “Peusophyrine”, ukoreshwa mu mwanya w’ikinya udakunda gukoreshwa mu bitaro byo mu Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka