Burera: Imiryango 200 ikennye yafashijwe kurwanya imirire mibi yihaza mu biribwa

Imiryango 200 ikennye yo mu murenge wa Bungwe, mu karere ka Burera, yafashijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ihabwa imbuto z’ibihingwa bitandukanye ndetse n’inyongeramusaruro bizabafasha kwihaza mu biribwa.

Umuryango Partners In Helth ubinyujije muri gahunda yayo yo kwihaza mu biribwa (Food Security) niyo yafashije iyo miryango kuri uyu wa kabiri tariki 01/10/2013.

Iyo miryango yose yahawe imbuto y’ibigori ingana n’ibiro 700, toni ebyiri z’ibishyimbo ndetse na toni esheshatu z’ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa DAP na toni imwe n’ibiro 750 by’ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa UREA.

Bahawe toni ebyiri z'imbuto y'ibishyimbo, toni esheshatu z'ifumbire mvaruganda ya DAP n'ifumbire mvaruganda yo mubwoko bwa UREA toni imwe n'ibiro 750.
Bahawe toni ebyiri z’imbuto y’ibishyimbo, toni esheshatu z’ifumbire mvaruganda ya DAP n’ifumbire mvaruganda yo mubwoko bwa UREA toni imwe n’ibiro 750.

Bamwe mu bafashijwe bavuga ko izo mbuto n’inyongeramusaruro bahawe bizabafasha kuva mu bukene bihaza mu biribwa ndetse bakanarwanya imirire mibi kuko bari basanzwe bafite imirima ariko bakabura ibyo bateramo cyangwa banatera ntibeze kuko nta fumbire bari bafite; nk’uko Mukagasana Vestine abisobanura.

Agira ati “Ndi umuntu w’umukene ariko ndi kumva bari kunkura mu bukene. Ndakira mbitewe n’amaboko yanyu, muranzamura kandi nanjye ngashobora guhinga. Ndawufite (umurima) ariko nkabura imbuto yo kuwuteramo…nk’ubu natangiye kumva ndi gukira.”

Abahawe imbuto ndetse n’inyongeramusaruro bibumbiye mu matsinda azabafasha kwiteza imbere mu buhinzi. Begerejwe n’abantu babagira inama mu bijyanye n’ubuhinzi kugira ngo bazahinge izo mbuto ku buryo bwa kijyambere bityo bagire umusaruro mwinshi.

Abahawe imbuto zo gutera ndetse n'inyongeramusaruro bahamya ko bizabakura mu bukene kuko mbere ntabyo babonaga.
Abahawe imbuto zo gutera ndetse n’inyongeramusaruro bahamya ko bizabakura mu bukene kuko mbere ntabyo babonaga.

Simba Jean Damascene, umwe mu bajyanama b’ubuhinzi, avuga ko iyo miryango yafashijwe ibikwiye kuko bigaragara ko ikennye koko. Yongeraho ko azabafasha abagira inama guhinga kijyambere kugira ngo bikure mu bukene kandi barwanya n’imirire mibi.

Kubungabunga ubuzima

Habinshuti Antoinette, umuyobozi mukuru wungirije w’umushinga Partners In Helth (PIH) mu Rwanda, avuga ko umushinga wo gufasha abatishoboye kwihaza mu biribwa kandi barwanya imirire mibi uzakomeza no mu yindi mirenge yo mu karere ka Burera ariko watangiriye mu murenge wa Bungwe.

Akomeza avuga ko umushinga PIH ufasha Abanyarwanda kubungabunga ubuzima bwabo, harimo ibikorwa by’ubuvuzi. Gusa ariko ngo kutagira ubuzima bwiza si ukuba umuntu atarwaye kuko hari n’ibindi bituma ubuzima bw’umuntu butamera neza birimo inzara n’ubukene.

Agira ati “…ese tuzafata umuntu tumuhe umuti hanyuma asubire mu rugo? Noneho uwo muti azawurisha iki? Kandi se uwo muti azagira icyo awufashisha mu nda ngo ubashe kugira icyo umufasha?”

Banahawe kandi ibiro 700 by'imbuto y'ibigori ya Hybrid.
Banahawe kandi ibiro 700 by’imbuto y’ibigori ya Hybrid.

Habinshuti akomeza asaba Abanyabungwe gukurikiza inama abajyanama b’ubuhinzi babaha kugira ngo bahinge, bihaze kandi banasagurire amasoko. Agira ati “Turashaka kugira ngo Abanyarwanda babone iyo miti barwaye, ariko nanone bagire ikintu bakora kugira ngo birinde kurwara.”

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, ashimira PIH kubera ibyiza byinshi idahwema kugeza ku Banyaburera. Yizeza gukomeza ubufatanye mu rwego rwo gutuma Abanyaburera barushaho kugira imibereho n’ubuzima byiza. Bityo bakarushaho gukora biteza imbere.

Ubwo batangizaga uwo mushinga, batangiye batera imwe mu myaka mu murima mu rwego rwo kwereka abafashijwe uburyo bazahinga imbuto bahawe bya kijyambere. Nibamara guhinga izo mbuto bahawe, ngo bazatangira guhinga imboga.

Ubwo hatangizwaga umushinga wo kwihaza mu biribwa ndetse no kurwanya imirire mibi batangiye batera imwe mu myaka mu mirima bereka abahawe imbuto uko bagomba kuzitera bya kijyambere.
Ubwo hatangizwaga umushinga wo kwihaza mu biribwa ndetse no kurwanya imirire mibi batangiye batera imwe mu myaka mu mirima bereka abahawe imbuto uko bagomba kuzitera bya kijyambere.

Umurenge wa Bungwe ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Burera ibamo abakene benshi. Hakunze kugaragara abana barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.

Sembagare avuga ko uwo murenge ugiye kujya muri gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program). Akomeza asaba ababyeyi baho konsa abana babo igihe kirekire gishoboka, kandi bakabagaburira indyo yuzuye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBUNGWE turashimira PIH,Maire wacu ndetse na Muzehe wacu H.E Paul Kagame uburyo batwitayeho.Tubijeje ko tuzafatanya n’abaturage bahawe iyimbuto kugirango ubukene n’indwara z’imirire mibi bizacike burundu doreko badutekesheje akaba umurenge wacu ugiye kujya muri gahunda ya VUP.KAGAME Paul,oyee,oyee,oyee.

jean pierre mashakarugo yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka