Burera: Imbuto Fundation isaba abaturage kwirinda SIDA bipimisha ku bushake

Imbuto Foundation irashishikariza abaturage bo mu karere ka Burera kwirinda icyorezo cya SIDA bipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko bahaze bityo bahangane n’ubwandu bushya bw’icyo cyorezo.

Tariki 08/02/2013 ubwo Imbuto Foundation yagiranaga ibiganiro n’abaturage bo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, muri gahunda y’icyumweru cy’urukundo nyakuri, hagaragajwe ko SIDA ariko icyorezo kigomba guhashywa na buri munyarwanda ashyize ho ake.

Urujya n’uruza rw’abantu rugaragara muri uwo murenge wa Butaro uhana imbiri n’igihugu cya Uganda ngo rushobora gutuma ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bwiyongera kuko bigora kurugenzura.

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye ibyo biganiro.
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye ibyo biganiro.

Intore ziri ku Rugerero mu murenge wa Butaro zizifashishwa mu kugeza ubutumwa ku baturage batandukanye bo muri uwo murenge kugira ngo bamenye uburyo bakwitwara birinda icyatuma bandura SIDA nk’uko Felix Rubogora, umukozi muri Imbuto Foundation, abitangaza.

Agira ati “…intore za hano zibe zadufasha muri abo bantu abambuka, abinjira n’abasohoka nabo noneho ubwo butumwa bube bwabagera ho, urumva ni umurenge uri ku mupaka, byanze bikunze ugomba kuba ukeneye iyo kampanye igenda, ikagera hasi ku mudugudu”.

Kwifata ndetse no gukoresha agakingirizo nibyo bishyirwa imbere mu kwirinda SIDA. Ariko by’umwihariko Abanyabutaro ndetse n’Abanyaburera muri rusange basabwa kwipimisha SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo bafate ingamba.

Zimwe mu ntore ziri ku Rugerero mu murenge wa Butaro zitangaza ko zizashishikariza abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda SIDA bipimisha, kandi birinda ibiyobyabwenge kuko aribyo bituma akenshi bamwe bishora mu busambanyi bakandura icyo cyorezo nk’uko Manirakiza Violette abihamya.

Manirakiza Violette ahamya ko azashishikariza abandi kwirinda ibishuko byabashora mu busambanyi.
Manirakiza Violette ahamya ko azashishikariza abandi kwirinda ibishuko byabashora mu busambanyi.

Agira ati “…nshishikariza abakobwa bagenzi banjye kwirinda kujya mu busambanyi, kwirinda ba Sugar dady…no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge…tugomba kubakangurira kwirinda ibishuko ibyo aribyo byose.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo butangaza ko intore ziri ku Rugerero zizabafasha cyane mu guhashya ubwandu bushya bwa SIDA muri ako karere.

Ubwo Imbuto Foundation yagiranaga ibiganiro n’abaturage bo mu murenge wa Butaro, hatanzwe ubutumwa butandukanye bwo kwirinda SIDA binyuze mu ndirimbo ndetse no mu ikinamico.

Abitabiriye ibyo biganiro basabwe kwipimisha SIDA ndetse bakabikangurira n'abandi.
Abitabiriye ibyo biganiro basabwe kwipimisha SIDA ndetse bakabikangurira n’abandi.

Abaturage batandukanye bipimishije ku bushake kandi n’urubyiruko ruridagadura rubyina kandi runakina umupira w’amaguru.

Imbuto Foundation ifatanya na Association des Jeunes Scolarises Contre le SIDA, ikorera mu karere ka Musanze, mu kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko mu ntara y’amajyaruguru.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka