Burera: Bamwe mu babyaye abana benshi ngo batangiye kubona ingaruka zabyo

Bamwe mu bantu babyaye abana benshi bo mu karere ka Burera bavuga ko kuba bataraboneje urubyarobabitewe no kutamenya kandi ngo batangiye kubona ingaruka zabyo muri iki gihe.

Abenshi mubo twaganiriye bavuga ko kugira abana benshi muri iki gihe ari ikibazo kuko kubabonera amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri), kubarihira abashuri, kubaha iminani ndetse n’ibindi byose abana bakenera bigoye.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara abantu batandukanye bibarutse abana bagera ku 10 cyangwa barenga. Abenshi muri abo bantu usanga ari abageze mu zabukuru. Ariko hari n’abandi baba bakiri bato ugasanga bafite abana barenga batanu.

Mu mwaka wa 2011-2012 kuboneza urubyaro, mu karere ka Burera, byari biri ku kigero cya 55% gusa; nk’uko byagaragajwe n’ubuyobozi bw’ako karere.

Nubwo hari bamwe mu bakibyiruka bavuga ko bazabyara abana benshi kugira ngo bakuze imiryango yabo, bamwe mu bantu bakuru twaganiriye bavuga ko urwo rubyiruko rwibeshya ngo kuko muri iki gihe kubyara abana benshi ari ingorane.

“… imibereho yabo myiza wakagombye kubashakira ni yo wakagombye kwitaho kurusha uko wakwita kuvuga ngo ni uburyo bwo kuzuza umuryango utazagaburira, utazitaho. Abana 10 udashyira mu ishuri, abana umunani nta mwana n’umwe uriga ibyo ntacyo byaba bimaze.” Nk’uko Yustu Bigirimana, umwe mu bo twaganiriye, abisobanura.

“Kubaha iminani ni ikibazo”

Samvura Faustin, ufite imyaka 47 y’amavuko, avuga ko amaze kugira abana barindwi ariko ngo kubaha iminani ndetse n’ibindi bakenera biramugora cyane.

Agira ati “Ubu mfite abana barindwi ariko ntabwo nari ndageza kuri izo mbyaro iyo banshishikariza kubyara abo mbashije kurera…iminani ndi gutanga abana ntabwo bari kuyemera ahubwo ni uguhora turi kurwana…”.

“…kubyara abana benshi ni ikibazo kubera yuko uba ufite nk’akarima kamwe wasaranganya nabo wabura icyo ubahereza ugasanga ahubwo barashaka no kukurya.”

Akomeza avuga ko umwana we mukuru afite imyaka 25 y’amavuko kandi amaze kugira abuzuku batatu. Ikindi ngo ni uko nawe nyuma yaje kwigishwa bityo agafata gahunda yo guhagarika kubyara naho ubundi ngo iyo akomeza yari kuba afite abana barenga icumi.

Agira ati “…ubu mba narakomeje kubyara ariko muri icyo gihe nageze aho mbwira umugore nti najye mu rushinge rw’imyaka itanu kubera ko byari gukomeza…aho mbirekeye ahangaha hashize nk’imyaka irindwi…”.
“Kubyara abana benshi ngo bivuna umubyeyi”

Musabimana Marguerite, ufite imyaka 55 akaba amaze kwibaruka abana barindwi, avuga ko kubyara abana benshi ari ikibazo ngo kuko kubashakira ibyo kurya nabyo biba bitoroshye. Ikindi ngo ni uko iyo igihe cya Mitiweri kigeze nabwo usanga bahangayitse bibaza aho bazakura amafaranga yo kurihira abo bana bose.

Ngo usibye ibyo kandi kubyara abana benshi bivuna umubyeyi. Musabimana yitangaho urugero avuga ko kuba yarabyaye abana barindwi byatumye yumva mu mubiri we nta mbaraga agifite ngo ndetse byatumye asaza vuba.

Akomeza avuga ko ab’iki gihe bo kuba barashishikarijwe kuboneza urubyaro ari byiza ngo kuko bizanatuma bagira ubuzima bwiza.
Agira ati “Hajemo imvune…ab’iki gihe bo ni inkumi. Ntawe uzasaza, ntawe uzaheta umugongo! Naho twe ubu twarashize! (kubyara benshi) bica umugongo, bica umugongo, ubu twacitse imigongo ni imifene…”.

“Kubyara bake”

Abo twaganiriye bamaze kubona ingaruka mbi zo kubyara abana benshi bakomeza bashishikariza urubyiruko rw’iki gihe kubyara abo bazashobora kurera ngo kuko imibereho yo mu Rwanda igenda irushaho gukomera.

“Abantu batoya bose ni ukubabwira bakabyara bakeya bashoboye kurera rwose. N’imirihirire n’imigaburire byose binogera umuntu ubyaye bake.” Nk’uko Musabimana abihamya.

Ikindi ngo ni uko kuba barabyaye abana benshi babitewe no kutamenya n’ubujiji ndetse ngo no kuba bakiri bato batarigeze bashishikarizwa kuboneza urubyaro.

Muri iki gihe Leta y’u Awanda ishishikariza Abanyarwanda kuboneza urubyaro kugira bazakomeze kugira imibereho myiza. Aho byibura umuntu abyaye abana benshi yabyara batatu.

Bashishikariza abashakanye kwicara hamwe bakajya inama y’uburyo butandukanye bazakoresha kugira ngo baboneze urubyaro. Bumwe muri ubwo buryo ni ukwifata ku bashakanye, gukoresha agakingirizo, kubara, kwifungisha n’ubundi buryo butandukanye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka