Burera: Abaturage ntibishimira amafaranga acibwa umubyeyi utabyariye kwa muganga

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko amafaranga acibwa umubyeyi utabyariye kwa muganga ari menshi, ngo yari akwiye gukurwaho kuko babona ari ukubarenganya.

Umubyeyi wese utabyariye kwa muganga ubuyobozi bw’akarere ka Burera kamuca amafaranga ibihumbi 20 mu rwego rwo gukomeza kubakangurira kubyarira kwa muganga.

Abanyaburera batandukanye bavuga ko n’ubwo ababyeyi babo bacibwa ayo mafaranga babona ari ukubarenganya kuko umugore utwite wenda kubyara ashobora gufatwa n’ibise igihe icyo aricyo cyose ntabone umwanya wo kujya kwa muganga.

Umwe muri abo baturage ufite umugore, ariko utashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko hari igihe umugore afatwa n’ibise ari guhinga ngo kuburyo biba ngombwa ko ahita abyarira mu murima.

Ngo kuba yabyarira mu murima si kubushake bwe kuburyo yakwanga kujya kubyarira kwa muganga; nk’uko uwo muturage abihamya.

Undi muturage nawe avuga hari igihe bari bajyanye umubyeyi kwa muganga, bataragera yo uwo mubyeyi ibise biramufata ahita abyarira ku nzira. Nyamara ngo bageze kwa muganga bahita babaca amande nk’uko uwo muturage abitangaza.

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 we avuga ko mu muco nyarwanda kuva na kera ababyeyi bafatwaga n’ibise bakabyarira ku nzira cyangwa mu bikari kuburyo ngo ariho haturutse amazina y’amanyarwanda nka Nyirabikari cyangwa Senzira.

Uwo musaza akomeza avuga ko guca amafaranga umubyeyi utabyariye kwa muganga ari akarengane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwo bugira inama abo baturage kujya bahamagara abajyanama b’ubuzima mu gihe umubyeyi wabo ahuye n’ikibazo cyo kubyara mbere yo kujya kwa muganga. kugira ngo badacibwa amafaranga.

Ubwo buyobozi buvuga ko kandi mu gihe umubyeyi abyariye mu nzira ari kugana kwa muganga, byaba byiza abamuherekeje bari kumwe n’umujyanama w’ubuzima kugira ngo adacibwa ayo mande.

Tariki 29/12/2012, mu muhango wo gutaha ikigo nderabuzima cya Ndongizi, cyubatse mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’intara y’amajyaruguru yongeye kwibutsa Abanyaburera ko kizira kutabyarira kwa muganga.

Abanyaburera bibutswa ko kutabyarira kwa muganga bitera ibibazo bitandukanye ababyeyi kuburyo bishobora no kubaviramo kubura ubuzima.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka