Bugesera: Hatangirijwe gahunda yo gutoza abanyeshuri gukaraba intoki inshuro eshanu ku munsi

Mu karere ka Bugesera hatangirijwe gahunda igamije gutoza abana umuco wo gukaraba intoki mu bihe bitanu, yiswe The School of five, igamije ko abana bazanabitoza abo mu miryango yabo.

Iyi gahunda yatewe inkunga n’umushinga wa Millennium Villages yatangirijwe mu rwunge rw’amashuri rwa Mayange A, mu ishuri ribanza tariki 23/06/2014.

Byatangiye abanyeshuri bakora igisa n’indahiro biyemeza kuzajya bakaraba intoki mu bihe bitanu ku munsi byiganjemo igihe cyo gufata ifunguro, igihe cyo kuva mu bwiherero ndetse na mbere yo gukaraba umubiri wose, bakabikora mu rwego rwo kwirinda indwara zituruka ku mwanda.

Abanyeshuri bakora ikimeze nk'indahiro bavuga ko bazajya bakaraba intoki.
Abanyeshuri bakora ikimeze nk’indahiro bavuga ko bazajya bakaraba intoki.

Mutarambirwa Fabrice avuga ko akamaro ko gukaraba intoki bituma akura umwanda mu nzara no hagati y’intoki kuko aribyo bituma umwanda avamo.

Yagize ati “nigishijwe gukaraba intoki inshuro eshanu arizo mu gitondo ngiye gufata ifunguro, saa sita na ninjoro ngiye kurya, mvuye mu bwiherero ndetse ngiye no koga umubiri wose”.

Mukamwezi Ariette avuga ko ibyo yigishijwe agiye kubitoza abo mu rugo iwabo ababwira ibyiza byo kwirinda umwanda bakaraba intoki.

Umwe mu banyeshuri arereka bagenzi be uko bakaraba intoki.
Umwe mu banyeshuri arereka bagenzi be uko bakaraba intoki.

Mbere y’uko iyi gahunda itangizwa, habanje guhugurwa abarimu kugira ngo bazafashe abanyeshuli gushyira mu bikorwa iyi gahunda, umwe muribo ni Nshogoza Jeanne uvuga ko biteguye guhindura imyumvire y’abanyeshuli kugira ngo gukaraba intoki bifatwe nk’umuco.

Ati “ngiye kubahindura imyumvire maze mbumvishe ko gukaraba intoki atari umuhango ahubwo ari ukwikiza umwanda ushobora kubatera indwara”.

Umwe mu barimu bahuguwe yigisha abana uburyo bwo gukaraba intoki.
Umwe mu barimu bahuguwe yigisha abana uburyo bwo gukaraba intoki.

Mukabarisa Jeannette ni umukozi ushinzwe guteza imbere isuku n’isukura mu mushinga wa Millennium Villages, avuga ko kuba iyi gahunda yaratangiriye mu bana ari uko abana bafata vuba ibyo bigishijwe, ibi bikazatuma babasha no kubicengeza mu bantu bakuru.

Yagize ati “ikindi kandi turabikora hagamijwe gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi mu ntego yazo ya kane ishinzwe kugabanya imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu”.

Iyi gahunda izamara iminsi 21, yatangirijwe mu mashuri atandatu yo mu murenge wa Mayange, ariko ikazanakomereza ahandi. Biteganyijwe ko hazaba hari abantu bashinzwe kureba uburyo bishyirwa mu bikorwa ndetse n’abanyeshuri bazabitwara neza bazahembwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka