Bugesera: Centre Isange yagize uruhare mu guca imirire mibi ku bana

Ku bufatanye n’akarere ka Bugesera, Umuryango Hope and Homes for Children (HHC) wubatse ibigo bitandukanye muri ako karere hagamijwe kwita ku burenganzira bw’umwana n’imibereho myiza y’umuryango.

Centre Isange iri mu kagari ka Bitaba mu Murenge wa Mwogo ni imwe muri ibyo bigo ikaba igira uruhare mu guca imirire mibi yakunze kugaragara muri uko gace; nk’uko bitangazwa na Iturushimbabazi Aimable umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bitaba.

Mu mwaka ushize wa 2012 muri ako kagari ngo habonetse abana bagera kuri 30 bagaragazaga indwara zituruka ku mirire mibi, ariko nyuma y’aho Umuryango Hope and Homes for Children wubakiye iki kigo ubu nta bimenyetso by’imirire mibi bikibagaragaraho.

Abana bahabwa ifunguro muri Centre Isange.
Abana bahabwa ifunguro muri Centre Isange.

Abana boherezwa mu kigo Centre Isange bitabwaho bahabwa igikoma mu gitondo ndetse n’ifunguro rya saa sita kandi bitaweho bagirirwa isuku ku buryo n’isuku mu miryango yateye imbere ku rwego rushimishije.

Bizimungu Jean Baptiste uri mu babyeyi bohereje umwana muri icyo kigo ati “mbere y’uko atangira amashuri abanza, umwana wanjye yanyuze muri iri rerero bamwigisha kwitwara neza, bamukundusha ishuri afunguka mu mutwe ku buryo iyo mbonye ukuntu akunda ishuri numva nshimye cyane abashyizeho iki kigo”.

Kananga Laurent, ni perezida wa komite ishinzwe gucunga Centre Gubwaneza yagize ati “kubera ko ababyeyi bamwe muri aka gace batishoboye, bazana abana babo hano mu kigo bakahirirwa bakitabwaho bagahabwa igikoma ndetse n’ibyo kurya ku buryo ababyeyi babo bajya ku kazi bumva batekanye kurusha ko babasiga bonyine mu rugo cyangwa babafungiranye mu mazu”.

Ababyeyi bashinzwe gutegura indyo yuzuzye ihabwa abana muri Centre Isange.
Ababyeyi bashinzwe gutegura indyo yuzuzye ihabwa abana muri Centre Isange.

Muri iki kigo harimo abana 44 bahirirwa bakitabwaho n’abakozi bagera kuri 3. Bahabwa igikoma, bakagaburirwa saa sita, bakaryama noneho ababyeyi bakabatahana bavuye mu mirimo yabo ku mugoroba.

Umuryango HHC uvuga ko ikigamijwe mu gushyiraho biriya bigo ari ukubaka ubushobozi bw’imiryango itishoboye kugira ngo imibereho y’umwana yitabweho by’umwihariko kandi irindwe gusenyuka maze abana bagatandukana n’ababarera ari nabyo bituma bajyanwa mu bigo by’impfubyi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka