Bugesera: Abaturage barasaba ubuyobozi ko bwabakemurira ikibazo cy’amazi bafite

Abaturage batuye akarere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bwabo ko bwabagoboka bugakorana n’ikigo gishinzwe amashanyarazi, amazi isuku n’isukura (EWSA) maze bagakemurirwa ikibazo bafite cyo kubura amazi.

Abo baturage bavuga ko muri iki gihe cy’izuba amazi aboneka rimwe na rimwe ndetse ngo amazi atangwa n’ikigo EWSA hari igihe amara icyumweru kimwe cyangwa bibiri atabonetse, bityo bagashoka ibishanga nko ku birometero bisaga 3; nk’uko bivugwa na Muhimpundu Clotilde wo mu murenge wa Nyamata.

Aya mazi nta kunze kuboneka kuko aza rimwe na rimwe.
Aya mazi nta kunze kuboneka kuko aza rimwe na rimwe.

Ati “ abafite ingufu nibo bavoma maze bakagurisha amazi aho ijerekani imwe tuyigura amafaranga 400 cyangwa 300 ndetse n’ijana bitewe n’intera iri hagati y’aho atuye n’ivomero”.

Kuradusenge Innocent atuye mu murenge wa Mwogo avuga ko n’ubusanzwe ikibazo cy’amazi bagihorana ariko iyo bigeze mu bihe by’izuba biba akarusho kuko abura cyane.

Abisobanura atya: “n’aya mazi twajyaga tubona mu gihe cy’imvura turayabura muri ibi bihe by’izuba, ubu twaramenyereye nyine dusigaye tuvoma amazi y’ibiyaga. Ahubwo twagize Imana iduha ibiyaga byinshi tubasha kubona amazi ubuse nta handi naya y’ibiyaga bayabuze”.

Abandi bashoka ibiyaga bajya gushaka amazi.
Abandi bashoka ibiyaga bajya gushaka amazi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko icyo kibazo kiri hafi gukemuka kuko mu masezerano baherutse kugirana n’Ikigo gishinzwe amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura (EWSA), harimo no kongera amazi yoherezwa mu Karere ka Bugesera.

Amazi yoherezwaga mu karere ka Bugesera agera kuri 2500m3 ariko mu biganiro ubuyobozi bwagiranye na EWSA hemejwe ko azagera kuri 5000m3 azaturuka ku ruganda rwa Nyarugenge kuko rurimo kongererwa ubushobozi.

Bamwe bashoka ibiyaga n'ibishanga bajya gushaka amazi.
Bamwe bashoka ibiyaga n’ibishanga bajya gushaka amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko n’ubwo bategereje ko EWSA ikora ibyo bavuganye, nabo babaye bashakishije ikindi gisubizo cyabafasha kuko kutagira amazi bibangamiye abaturage.

Ngo ni muri urwo rwego batangije gahunda yo kuvoma hifashishijwe amapompo, ubwo buryo bukaba bukoreshwa n’abaturage bo Mirenge ikunze kugaragaramo ikibazo cy’amazi nka Mwogo, Rweru na Gashora.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka