Avuga ko yabyaye abana 7 kubera ubushobozi buke

Nyirakanani Beatrice, umugore utuye mu murenge wa Mushishiro ho mu karere ka Muhanga, amaze kugira imbyaro zirindwi ariko nta mugabo uzwi bigeze babana. Avuga ko yababyaye kubera kubura ubushobozi.

Mu gusobanura uko yabyaye aba bana, Nyirakanani avuga ko ibi yabitewe n’ubushukanyi buri hanze aha. Mu magambo ye yuzuye guseka cyane, agira ati: “hari igihe umuntu agushuka akakwihera akunyu, n’ubu uwanshuka ndi hano mu icumbi sinamwangira da”.

Uyu mubyeyi w’abana barindwi kandi b’indahekana avuga ko nubwo amaze kubyara abana bangana gutya kandi nta bushobozi afite bwo kubatunga, guhagarika urubyaro kuri we ntacyo bimubwiye. Ati “n’ubu n’abandi nzababyara none se ko nta bushobozi mfite”.

Avuga ko yageze igihe ashaka kuboneza urubyaro ariko ageraho biramunanira kubera imiti yari yahawe kwa muganga itamumereye neza. Ngo yakoresheje uburyo bw’agapira bumumerera nabi ku buryo we yacyetse ko byatewe n’ubushobozi buke.

Nyirakanani ni umwe mu bagore badakozwa agakingirizo. Agira ati “reka nigirira ubwoba ko kanyihereramo kandi benshi mu bagabo duhura nabo bambwira ko iyo bakambaye batajya barangiza”.

Kubyerekeranye n’uko ashobora kwandura icyorezo cya SIDA, aha Nyirakanani mu mvugo ye ubona ntacyo bimubwiye cyane, ati “wenda birashoboka ko nakwandura SIDA byo”.

Igitangaje nuko umukuru mu bana b’uyu mugore afite imyaka 16 ariko nawe amaze amezi atatu abyariye iwabo.

Rutagengwa Bonaventure, Umukozi muri PSI Rwanda, avuga ko agakingirizo ari uburyo bwiza uyu mugore n’abandi nkawe bashobora gukoresha baringaniza urubyaro cyangwa birinda icyorezo cya SIDA.Avuga ko nta kibazo agakingirizo gatera ku wagakoresheje neza.

Gerard GITOLI Mbabazia

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka