Akamaro k’urugingo rwitwa Appendix kamenyekanye

Nyuma y’imyaka myinshi abaganga n’abashakashatsi batumvikana ku mumaro w’urugingo rwitwa appendix cyangwa appendice mu cyongereza n’igifaransa, ubu abashakashatsi bo muri Amerika baratangaza ko batahuye ko urwo rugingo rumeze nk’agafuka gato rufite akamaro ko kubika microbes umubiri w’umuntu wakenera gukoresha nyuma y’indwara z’impiswi.

Ubusanzwe ngo iyo umuntu yarwaye indwara zitera impiswi, bituma ibiribwa biri mu mara byose bisohoka byihuta cyane, ndetse uwo muvuduko biba bifite ukaba ngo utuma binasakuma mu nzira yabyo uturemangingo bita microbes tuba mu mubiri w’umuntu kandi akenera gukoresha.

Ngo muri icyo gihe microbes zose zishobora gushira mu nzira y’urwungano ngogozi bigatera ibibazo bikomeye mu nda y’uwarwaye.

Ngo mu gushaka uko ibinyabuzima byakwirwanaho igihe habaye ibibazo, byatumye ibinyabuzima bitandukanye byo mu bwoko bw’inyamabere bishaka uko byajya bizigama izo microbes mu mubiri wabyo, bityo ngo nyuma y’indwara nka kolera n’izindi zose zitera impiswi, microbes ziba zihishe muri appendix zirazamuka zigasimbura izasohokanye n’ibirirwa zigakomeza kubeshaho umubiri.

Urugingo bita appendix mu ibara ritukura.
Urugingo bita appendix mu ibara ritukura.

Ibi ni ibitangazwa n’abashakashatsi bo muri kaminuza yitwa Duke University Medical Centre iba muri Leta ya Carolina muri Amerika, aho bemeza ko abajyaga bibwira ko appendix yo mu mubiri ntacyo imaze bibeshye igihe kirekire. Koko rero mu myaka yashize benshi mu baganga bemezaga ko appendix ntacyo imaze dore ko na benshi mu bayivanaga mu mubiri wabo batigeze bagira ikibazo.

Professor Bill Parker wayoboye ubu bushakashatsi avuga ko n’ubundi kuba appendix ifite umumaro bitatuma uwayirwaye yanga ko abaganga bayivanamo kuko akamaro kayo kaba kanini igihe umubiri wagize ikiwutera impiswi. Bityo rero ngo uwakwirinda indwara zimutera impiswi ashobora kudakenera appendix.

Professor Parker ati “Turashishikariza abantu kumva ko ubushakashatsi twakoze ari ubwo kumenya akamaro ka appendix mu mubiri, ariko nanone uwaba yayirwaye ntabwo yayigumana ngo imwangirize ubuzima kandi ishobora kuvamo akirinda indwara zimutera impiswi akabaho atagize ikimubangamira.”

Utwo dukoko tuba muri appendix tugaragara mu byuma bipima utunyabuzima duto ngo dufitiye umubiri akamaro.
Utwo dukoko tuba muri appendix tugaragara mu byuma bipima utunyabuzima duto ngo dufitiye umubiri akamaro.

Uyu mushakashatsi akomeza avuga ko abagize indwara n’impamvu bwite bakavanamo appendixes mu mubiri wabo badakwiye guhangayika, kuko n’ubwo appendix ifite akamaro ntikwiye nanone kubuza umuntu kwivuza no kuyivanamo igihe abaganga basanze iteye impungenge.

Ngo ni nk’uko umuntu akenera izindi ngingo nk’akaboko cyangwa ijisho ariko iyo arwaye bigakenerwa ko urwo rugingo umuntu aruvanaho ariko agakomeza akabaho.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana niyo nkuru !

Muheto yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Iyo bashaka guhakana Imana ntibabura icyo bavuga. None se ko hajyamo amabuye,kandi appendice ikayabika, IZO MICROBE ZIVA MU MABUYE?

SCIENTISTS TWARABAMENYE yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Peter nubwo wishimye rwose birababaje kubona aba baganga bavumbuye ibyo aribo bo batemera ko Imana ariyo yaremye appendix wongere usome neza barabihakana.

"Kuko ibitaboneka byayo,nibyo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo,bigaragara neza,uhereye ku kukuremwa kw’isi,bigaragazwa n’ibyo yaremye:kugira ngo batagira icyo kwireguza.Rom 1:20"

douglass yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Nshimishijwe no kumenya umumaro wa appendice, nibazaga ukuntu nta mumaro uru rugingo rufite, ahubwo ruraho rushobora guteza ibibazo igihe rurwaye cyangwa rwuzuye utubuye umuntu ashobora kurya mu bishyimbo bitetse bidatoranyijwe neza cyangwa mu muceri. Mbashimiye uburyo mukomeje kutwigisha.

Rwirangira Athanase yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

AHA NDEMEYE KANDI BIRANSHIMISHIJE;KUKO KUVA NAMENYA UBWENGE SINARI NAKABONA URUGINGO IMANA YABA YARAREMYE RUDAFITE AKAMARO,NAJYAGA NIBAZA RERO UKUNTU URU RWO IMANA YARWIBESHYEHO,ARIKO KUBERA KUYEMERA CYANE NO KUBONA KO BURI KANTU KOSE IMANA YAREMYE GAFITIYE IBINYABUZIMA AKAMARO,NUMVAGA KO NZATINDA NKAMENYA CGA HAKAMENYEKANA AKAMARO KA APPENDIX. MURAKOZE CYANE KABISA NDUMVA NISHIMYE,NUBWO IYI NKURU YABURAGAMO KUGARAGAZA UWO MUMARO WAYO NEZA NEZA.

Peter yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka