Agnes Binagwaho yatowe mu bantu bazahitamo umuyobozi wa Global Fund

Inama ya 26 y’umushinga Global Fund yateraniye i Geneve mu Busuwisi tariki 10-11/05/2012 yashyizeho abantu batandatu barimo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda bazahitamo uzasimbura umuyobozi mukuru wa Global Fund.

Ako kanama kazahitamo uzaba umuyobozi wa Global Fund kagizwe na Don Baxter, Agnes Binagwaho, Karlo Boras, Nils Daulaire, Mireille Guigaz na Masaki Noke.

Ibindi byizweho muri iyo nama ni uburyo amafaranga ya Global Fund akoreshwa.Akanama gakurikirana uko amafaranga yagenywe kemerewe guhindura uko amafaranga agomba gukoreshwa igihe cyose bidasaba ko ingengo y’imari yagenwe yiyongera.

Iyo nama kandi yemeje ko ubunyamabanga bufite ubushobozi bwo gishyiraho igihe cyo gukoresha amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga imwe n’imwe (grants) kitagomba kurenga amezi 18 uhereye ku itariki yemeeejweho n’inama ya Global Fund. Igihe hagaragaye ibibazo byumvikana, igihe gishobora kongerwaho amezi atandatu.

Inama ya 26 ya Global Fund kandi yemeje ko ubunyamabanga bizajya bukora raporo kabiri mu mwaka bwerekana niba hari imishinga yongerewe igihe cyangwa se yahinduye ibyo yari yateganyije gukora.

Kubera amafaranga azakenerwa mu minsi iri imbere, iyo nama yemeje ko hagomba kujyaho uburyo nyabwo bwo gushaka amafaranga azakoreshwa mu myaka iri imbere. Ubwo buryo bwiswe “Investing for Impact” buzakorwa hifashishijwe ibitekerezo by’ibihugu n’abandi bafatanyabikorwa ba Global Fund. Ibi bizafasha ibihugu kumenya icyo bikeneye kugira ngo bishobore kurandura igituntu, maraliya ndetse na SIDA mu buryo burambye.

Imibare itangwa na Global Fund yerekana ko u Rwanda rumaze guhabwa amadorali y’Amerika 759,154,287 mu mishinga itandukanye yo gufasha kurwanya maraliya, igituntu ndetse na SIDA.

Kigalitoday

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka