Abantu barasabwa gucunga amarangamutima yabo nk’imwe mu ntwaro yo kwirinda SIDA

Ikigo RBC gishinzwe ubuzima kivuga ko uburere n’uburezi ku kumenya gushyira mu gaciro, no gushobora gucunga amarangamutima aganisha ku mibonano mpuzabitsina, ari kimwe mu byafasha benshi kwirinda Sida.

Jeacques Gakungu ukora mu ishami rya RBC rishinzwe kubaka ubushobozi, asobanura ko benshi mu barwara SIDA cyangwa batwara inda zidateguwe, babiterwa no kutirinda ibishuko by’ibyo babonesha amaso, bumvisha amatwi cyangwa n’indi myitwarire yose ibanziriza igikorwa nyirizina cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati:”Ntibyumvikana ukuntu wicarana n’umuntu muri mwenyine ntawe ubarogoya, mu minota itarenga itanu mukaba mwatangiye gusomana cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina".

Gakungu yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru muri iki cyumweru, asubiza ku mpamvu zituma abantu bandura SIDA kandi bazi neza uburyo bashobora kuyirinda.

Yavuze ko biterwa n’uko umuntu ataba yashoboye kwirinda kubona ibyatuma atekereza kuryamana n’undi, kudashobora kwirinda amagambo aryohereye, cyangwa kutirinda gukoza umubiri ku mubiri w’undi muntu.

Yatanze ingero ku itandukaniro ry’Abanyafurika n’Abanyaburayi, avuga ko umuzungu ashobora kwicarana na mugenzi we badahuje igitsina, bari ahantu nta muntu ubarogoya, amasaha arenga 10 agashira nta muntu usabye undi ko baryamana, byaba bikabije bagasomana gusa.

Ati: “Naho twebwe imvugo yacu ku mukobwa, kumwifatishaho, kumukorakora, indoro y’umukobwa n’uburyo ashaka kwerekana ibice by’umubiri bimwe na bimwe, birahagije ko dutangira gutekereza ku mibonano mpuzabitsina”.

Gakungu avuga ko abantu nibatamenya gucunga neza amarangamutima aganisha ku kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina, biruhanije kuyirinda kandi ari yo soko yo kwandura SIDA ku kigero kirenga 90%.

Imibare ya Ministeri y’Ubuzima ivuga ko Abanyarwanda 3% babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, mu gihe abagera ku bihumbi 90% muri bo bahabwa imiti igabanya ubukana bw’ako gakoko.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega n’ubundi igitsina kizarikora. None se murabona umugabo washoyemo intoki bene kariya kageni ari buze kuviramo uko gusa. Ndabarahiye gusa aramutse adafite udukingirizo uwo si uwanjye.

Nyaboneka mujye mubagira nama bibuke gukoresha agakingirizo ariko kwifata byo ntibyoroshye n’irari ry’imibiri y’bantu iri hanze aha!!!!!1

yanditse ku itariki ya: 24-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka