Abakozi ba MTN batanze amaraso mu kigo NCBT

Uyu munsi, abakozi ba MTN Rwanda bari kumwe n’umuyobozi wayo, Khaled Mikkawi, bahaye amaraso ikigo cy’igihugu gitanga amaraso (National Center for Blood Transfusion). Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya MTN i Nyarutarama.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Khaled Mikkawi, yavuze ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyiba buri mpera y’umwaka mu rwego rwo gutanga inkunga mu buvuzi nk’uko biri muri gahunda za MTN zo kugira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda. Yanavuze yuko MTN izakomeza gutera inkunga uburezi, ubuzima no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

Rukundo Venuste, umwe mubakozi ba MTN Rwanda, yavuze ko asanga iyi gahunda ari nziza akaba agira inama n’ibindi bigo bikorera mu Rwanda kugera ikirenge mu cyabo kuko ari gahunda ifite inyungu rusange.

Namahoro Yvette, umukozi wa NCBT, yavuze ko aya maraso ajyanwa mu bikoresho byabigenewe agapimwa hanyuma agakoreshwa mu kuyongera abarwayi cyane cyane bakoze impanuka, ababyeyi n’imbagwa mu bitaro bitandukanye.

Ikigo cy’igihugu gitanga amaraso gifite nshingano zo gutabara abarwayi bafite amaraso macye.

Nk’uko NCBT isaba umuntu uwo ari we wese amaraso nta kiguzi, nayo iyatanga ku buntu kuri buri wese uyacyeneye.

CCBT ifite amashami i Nyarugenge, Musanze, Rwamagana na Huye. Ukeneye ibindi bisobanuro ashobora kubahamagara kuri 1011 cyangwa +25 0252570408 itishyurwa.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka