Abagide bagiye guhangana n’izamuka ry’imfu z’abana n’ababyeyi

Alexia Nkurunziza, Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda (AGR), aratangaza ko mu mwaka wa 2013 bagiye guhangana n’imfu z’abana n’ababyeyi ziri kugenda ziyongera cyane cyane mu byaro.

Ibi yabivuze mu muhango wo gutangiza Icyumweru cya Kigide ku rwego rw’igihugu wabereye mu murenge wa Rukira, akarere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba tariki 16/02/2013.

Icymweru cya Kigide gikubiyemo no kwizihiza isabukuru ya Baden Powell ari na we washinze uyu muryango w’urubyiruko rw’abakobwa, uba tariki ya 22 Gashyantare buri mwaka witwa “Umunsi w’Urwibutso”.

Intego y'iki cyumweru cy'Abagide ni ukwita ku buzima bw'ababyeyi n'abana baryara kugira ngo hagabanywe imfu zabo bombi.
Intego y’iki cyumweru cy’Abagide ni ukwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana baryara kugira ngo hagabanywe imfu zabo bombi.

Uwo munsi hakazatangwa ikiganiro kuri televiziyo no gusabira isengesho Abagide bose ku isi ndetse n’abababaye.

Uyu mwaka rero Abagide bo mu Rwanda kimwe n’abo ku isi yose bazakora ku Intego z’Ikinyagihumbi ebyiri iya kane n’iya gatanu arizo “Kugabanya imbu z’abana” no “Kigabanya imfu z’ababyeyi”. Nkurunziza ashimangira ko izi ntego zijyanye neza n’ibibazo by’imfu n’abana muri iki gihugu ziri kugenda ziyongera.

Nk’uko akomeza abisobanura, ngo n’ubwo nta mibare yari yajya ahagaragara, imfu ziri kwibasira ababyeyi babyara ni nyinshi kandi amahirwe y’uko abana babo babaho na yo usanga ari make.

Abagide Bahaye abana inkongoro y'amata.
Abagide Bahaye abana inkongoro y’amata.

Impamvu zibitera usanga zitandukanye, zimwe zituruka ku babyeyi ubwabo izindi zikaba ari amayobera ava mu bitaro babyariramo.

Nkurunziza aragira ati “hari ababyeyi batari basobanukirwa akamaro ko kubyarira kwa muganga, cyangwa ugasanga ntibazi kugabura indyo yuzuye abana bikabaviramo imfu, utongeyeho ko tujya tubura ababyeyi bamaze igihe barabyaye, niba ari uburangare
bw’ababyaza, niba ari imiterere y’ababyeyi, ntabwo turabimenya.”
Uwo munsi Abagide bakaba baregereye abagore 50 bahohotewe mu buryo butandukanye mu rwego rwo kubafasha no kwiyitaho bakanita ku bana babo.

Abagide batangiye gukorana nabo umwaka ushize mu kwezi kwa gatanu, bakaba barabonye ubuvugizi butandukanye bwo kubafasha mu manza, kubigisha uburenganzira bwabo, no kubaremamo agatima kuko bari basanzwe barihebye nk’uko Marcelline Yankulije, umwe muri abo bagore yabisobanuye. Abagide bakaba baranasangiye amata n’abana bo muri ako gace ku nkunga ya “Inyange Industries”.

Abana bahawe amata nk'ikimenyetso cyo kugaragaza ko bakwiye kwitabwaho.
Abana bahawe amata nk’ikimenyetso cyo kugaragaza ko bakwiye kwitabwaho.

Icyumweru cya Kigide cyatangiye tariki 16 kizasozwa kuri 23 Gashyantare i Rubengera mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba.

Muri icyo cyumweru, Abagide bazibanda mu gukora ibikorwa byiza bya buri munsi bijyanye n’ubukangurambaga (campagne) bwiswe “Ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi ni ubw’Agaciro, Tuburengere.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Chères Soeurs Guides du Rwanda,

Je vous félicite sur l’exemple que vous venez de montrer et un pas remarquable fait dans le guidisme en Afrique.

Courage

Mes sincères salutations

Justine

Justine RAF yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka