Abagabo b’inkone bashobora kwiyongeraho imyaka 14 yo kubaho ugereranije n’abatari inkone

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi b’Abanyamerika bagize amatsiko yo gukurikirana igisekuruza cy’ubwami muri Koreya bwatanze umwanzuro w’uko abagabo b’inkone barama imyaka 14 kurusha abadasiramuye.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 20
byashyizwe ahagaragara tariki 24/09/2012 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Imisemburo y’abagabo “hormones males” ngo niyo ituma abagabo bamara igihe gito.

Abo bashakashatsi basuzumye ibyagiye biranga ibisekuruza by’ubwami bwo muri Koreya kuva kuri ngoma y’ubwami ya “Chosun” mu mwaka w’1392 kugeza mu mwaka w’1910.

Nyuma yo gukurikirana ibyavuye mu bisekuruza by’ubwami bakozeho ubushakashatsi, basanze ko abagabo b’inkone barama hagati y’imyaka 14 na 19 kurusha abadakonnye. Imyaka yo kubaho kwabo ikaba igera kuri 70 mu mupuzandengo (moyenne).

Uko kurama ngo ntikwaterwaga n’imibereho myiza y’ibwami ahubwo ngo abami ndetse n’ibikomangoma bakundaga gupfa bakiri bato (ku myaka igera kuri 40) kubera ko batabaga bakonnye.

Abantu bitwa aba “Halems” bo mu burasirazuba bwo hagati no muri Aziya bakundaga guhabwa imirimo yo kurinda ibwami, cyangwa gukora indi mirimo yo mu ngoro y’ibwami wasangaga ari bo baramaga kurenza abo bana barindaga kuko babaga ari inkone.

Urubuga Notre Monde dukesha iyi nkuru ruvuga ko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwerekanye ko inyamaswa zagiye zikonwa cyangwa se abantu bagiye baba inkone byatumye baramba kubera ko ahanini igituma imisemburo yabo izana hormones kiba cyarakuweho.

Ubundi bushakashatsi bwerekana ko iyi misemburo hari ibindi bibazo itera cyane cyane iby’umutima n’imitsi ijyanye nawo nabyo bikurura ingaruka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka