Abafite akaboko kamwe babonewe agakingirizo gafungurwa n’ikiganza kimwe

Umugabo witwa Ben Pawle yakoze agakingirizo k’abagabo gafunguzwa gusa ikiganza kimwe, mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga bwo kugira akaboko kamwe.

Uretse abafite akaboko kamwe, Ben Pawle anavuga ko hari abantu benshi bizorohereza kuko azi neza ko hari abagabo igihe cyo gufungura agakingirizo kibabangamira cyane cyane ko bibasaba kurekura abakinzi babo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina.

Ako gakingirizo kitwa “One Handed Condom” gafunguka iyo umuntu agafashe mu ntoki afashe imbere n’inyuma ku gifuniko karimo nkuko bigargara ku ifoto, ubundi agasa nukuba za mpande akoresheje intoki maze agakingirizo kakisohora.

Uyu mushinga yawigiye mu ishuli ry’ubugeni ry’ahitwa Glasgow ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “ni gute wakorohereza ubuzima ababana n’ubumuga?”.

Gusa ntawabura kwibaza niba bizoroha kwambara ako gakingirizo umuntu akoresheje ikiganza kimwe mu gihe utundi bitoroha cyangwa ntibinashoboke kutwambaza akaboko kamwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka