Yibarutse abana 3 ariko nta bushobozi afite bwo kubarera

Mukamponga Annociata, umubyeyi w’imyaka 34 wo mu murenge wa Ngarama akarere ka Gatsibo yibarutse abana 3 b’abakobwa tariki 27/05/2012. Aho yabyariye mu bitaro bya Ngarama avuga ko ubuzima bumeze neza uretse kibazo cyo kutabona ibitunga abana bihagije.

Mukamponga yatangarije Kigalitoday ko yishimiye kubona izi mpinja eshatu ariko ngo ubwo yazaga kwipimisha abaganga bakamubwira ko atwite abana batatu yumvishe yihebye kuko yumvaga ari umutwaro utazamworohera cyane ko asanzwe adafite ubushobozi.

Uyu mubyeyi avuga ko abana batatu biyongereye mu buzima bwe bacyeneye ibibatunga, imyambaro hamwe n’ubwisungane kandi akaba adafite ubushobozi. Yari asanzwe afite umwana umwe.

Abifashijwemo n’abaganga bamubaye hafi, Mukamponga yabyaye nta kibazo. Yageze kwa muganga mu bitaro bya Ngarama saa kumi n’imwe za mu gitondo yitabwaho abyara saa yine n’igice z’igitondo.

Ateruye impinja ebyiri urundi ku ruhande, Mukamponga avuga ko yumva yishimiye abana be nubwo mbere agitwite yabanje kugira impungenge yo kubabyara no kuzabarera.

Mukamponga Annociata hamwe n'impinja yibarutse.
Mukamponga Annociata hamwe n’impinja yibarutse.

Avuga ko bavutse neza badafite ikibazo kuko uwa mbere yavukanye amagarama 3200, uwa kabili avukana amagarama 2340 naho uwagatatu avukana amagarama 2100. Ikibazo bafite ni ukutabona amashereka abahagije ku buryo avuga ko yumva akeneye abamutera inkunga mu kubona ibibunganira.

Mukamponga yarasanganywe umwana umwe w’umuhungu kuburyo yumvaga azaboneza urubyaro bijyanye n’ubushobozi bwe ariko yatunguwe no kubona yakiriye abana batatu.

Yagize ati “kimwe mu bibazo bimpangayikishije ni kubona ibibatunga, nk’ubu baronka ntibahage kandi bataramenya konka, nkibaza umunsi babimenye uko bizagenda cyane ko nta n’inka ngira ngo amata azanyunganire.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bwagerageje kumwitaho kandi n’ubu bukibikora. Ibitaro bugira icyo bugenera abantu babyaye badafite ubushobozi, cyane ko hari undi ukomoka mu karere ka Bugesera wabyaye abana batatu muri 2011 atagira umugabo. Abaganga bashyize hamwe bakusanya inkunga yo kumubonera ibyo akeneye kugeza abonye inzu yo kubaho umurenge umufasha gusubira iwabo.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimpuhwe Esperance, avuga ko akarere hari icyo gateganyiriza Mukamponga nubwo katarajya kumureba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ushaka gufasha uyu mubyeyi se yabigenza ate??

Diane yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

sha nanjye uwabampa pe! mpora nsenga ngo Imana izabampe kandi nizeye ko izabikora, Imana igufashe ubone ikibatunga.

yanditse ku itariki ya: 4-06-2012  →  Musubize

Imana ishimwe kuko itanga uko ishaka gusa ni ukubishimira Nyagasani tunabamuragiza kuko n’ubwo uyu mubyeyi ari kwibaza byinshi kuri aba bana, Nyagasani azamubashisha.Gusa tubifuza turi benshi

janvière yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

DORE DORE DORE DORE DORE IBITANGAZA BYIZA!! GUSA UWIFUZA IKINTU NTAKIBONA KUKO NJYE NIFUZA KUBA NABYARIRA RIMWE ABANA BATATU CG BANE ARIKO SINZIKO NZABIBONA GUSA IMANA NIYO ITANGA NTI MUGURA KUKO MUGUZE YAGUHENDA NJYE NDIFUZA KUBABYARA CYANE GUSA IMANA IZANSUBIZA IBAMPE KUKO NDABIFUZA CYANE KANDI NAWE UGURE GUSHIMA IMANA CYANE YABAGUHAYE KUKO ITAGA UKO ISHAKA, NI WONKWE

yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

Mbega utwana twiza!Imana ifashe uyu mubyeyi abona icyo atureresha!

yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka