Yategereje ko amera amenyo araheba none yujuje imyaka 32 y’amavuko

Musabyimana Sylvestre bakunze kwita “Magori” utuye mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro afite imyaka 32 y’amavuko ariko nta menyo yigeze amera.

Izina “Magori” ngo ryaturutse ku muganga witwaga Semagori wakoraga ku bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro wari ufite umutwe munini noneho Musabyimana avutse afite umutwe munini umeze nk’uwe bahita bamwita Magori. Abandi bavuga ko bamwise Magori bitewe n’uko nta menyo afite.

Musabyimana w’imyaka 32 yavukanye uburwayi ku buryo yatinze kumenya kugenda, abanza kumara igihe kirekire akurikiranwa n’abaganga noneho aza kumenya kugenda ageze mu kigero cy’imyaka itanu.

Kuvuga na byo abimenye vuba ariko ntabasha gusobanura amagambo neza ku buryo abo babana bamumenyereye ari bo babasha kumva icyo ashaka kuvuga.

Magori yakuze mu buryo bugoranye kuko kuvuga no kugenda na byo yabimenye atinze.
Magori yakuze mu buryo bugoranye kuko kuvuga no kugenda na byo yabimenye atinze.

Ibyo kutamera amenyo byo ngo ntabwo ababyeyi be bigeze babikurikirana kuko muri icyo gihe batihutiraga gusuzumisha umuntu utari kubabara.

Nubwo Magori nta menyo afite ariko ararya. Mushiki we babana witwa Mukansanga avuga ko icyo bariye na we ari cyo arya. Icyakora mu gihe batetse ibiryo bikomeye, we ngo bagerageza kumutekera ibyoroshye.

Magori akunze kugaragara ahantu mu isantere iherereye ahitwa mu Gisiza mu karere ka Rutsiro asabiriza mu bagenzi no ku modoka zihanyura. Amafaranga bamuhaye ayagura amandazi n’imigati kuko ari byo avuga ko abasha kurya bitamugoye.

Ubusanzwe iyo umuntu amaze amezi atandatu avutse amera amenyo y’abana ariko yagera ku myaka itandatu, ya menyo y’abana agasimburwa n’andi menyo y’abantu bakuru.

Muganga w’indwara z’amenyo ku bitaro bya Murunda, Dukuzumuremyi Viateur, avuga ko hari igihe umuntu ashobora kutamera amenyo amwe n’amwe biturutse ku ruhererekane rw’indwara zo mu muryango cyangwa se bigaterwa n’uko hari uturemangingo abura mu mubiri we dutuma umuntu amera amenyo.

Mushiki wa Magori yarakuze ariko Magori we aragwingira kubera uburwayi.
Mushiki wa Magori yarakuze ariko Magori we aragwingira kubera uburwayi.

Iyo utwo turemangingo tubuze burundu mu mubiri we, ngo nta ryinyo na rimwe uwo muntu aba ashobora kumera.

Ubusanzwe kwa muganga bakunze kubona abantu batabashije kumera amenyo amwe n’amwe ariko ngo ntabwo bisanzwe ko haboneka umuntu mukuru utarigeze amera amenyo yose.

Muganga Dukuzumuremyi agira abantu inama yo kwisuzumisha indwara zo mu kanwa bakamenya aho bahagaze kubera ko hari benshi banga kwivuza kubera ko ntaho bababara nyamara uburwayi bafite bukaba bushobora kuzagira ingaruka ku bazabakomokaho.

Musabyimana bakunze kwita “Magori” aba mu rugo kwa mushiki we witwa Mukansanga Beatrice. Bavutse ari abana barindwi ariko ubu hariho batanu, Magori akaba ari umuhererezi. Ababyeyi babo na bo bitabye Imana.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Jye numva Kigalitoday utarukwiye kugereza ahangaha: wamutabarije akabona amenyo artificielles ko mbona nabyo byibure byahita bimufasha kuvuga neza!!!

Nijimbere yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Genda kgli 2day ndakwemeye mugera no mu Gisiza eh?,uwo mugabo mpora mubona kuri Bus asaba,gusa umubonye wabirango ni umwana wa 12 ans, gusa koko mukanwa ntumubaze iryinyo shwi da!!!

Leon yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Muzamufashe kugera ahagaragara ajye yinjiza amadovize abazungu baje kumureba arashimishije cyane.Akaraho ntikabura icyo kamara joriji baneti yakijije nyina!

Fredy yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

burya Magori ni super star pe! Nari nziko kure azwi ari mu mburamazi n’i congo nil none n’aha arazwi!?

damas yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

yoo asek aneza bambee!!! uwamuha umugore

magori yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

ariko buriya ntabwo bivurwa ntiyaba yarazize umukeno no kutamenya?

edouard yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

magari ihangane iyakuremye izi impanvu

umucuzi john yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

mana nyagashyani magori aracyabaho

day-1 yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Abagiraneza bafatanyije na Leta, bakwita no gushaka uburyo bwo gufasha abantu bavukanye ubumuga nka buliya.

Dave yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Humura azamera Magori we, ubundi c bakwitiye iki Magoli

x1 yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ihangane Magori we Humura Imana irakuzi

Kibwana yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka