World Vision na Clinton Foundation batangije gahunda yo gusukura amazi y’ibiziba akanyobwa

Umuryango mpuzamahanga wa gikirisitu (World vision), ufatanyije na Fondasiyo y’uwari Perezida wa Amerika, Bill Clinton hamwe n’umukobwa we Chelsea Clinton, bagaragaje ko abaturarwanda bagikoresha amazi mabi, bashobora kuyasukura mu buryo butabahenda, bashyizemo umuti ugurwa 25 Frw.

Visi Perezida wa World vision ku rwego rw’isi, Dr Greg Allgood yashyizeho umushinga witwa P&G wo gufasha ahanini abana banywa amazi mabi, bakayasukura bashyizemo umuti uri mu gapaki k’agasashi gato, kavangwa na litiro 10 z’amazi mabi cyangwa ibiziba, agacayuka akamiminwa, akanyobwa ndetse agakoreshwa n’inzi mirimo.

Bill Clinton yagize ati: “Ndashimira cyane World Vision, kuko nta kindi ibi bigamije atari ugukiza ubuzima bw’abantu benshi bapfa bazira umwanda ahanini uturuka ku kubura amazi cyangwa gukoresha amazi mabi. Benshi baratakaza ubuzima, ntibatera imbere kubera guhora barwaye cyangwa barwaje, ahubwo bagahora kwa muganga”.

Umuti usukura amazi witwa P&G; agapaki kamwe kagura amafaranga 25 kagasukura litiro 10 z'amazi.
Umuti usukura amazi witwa P&G; agapaki kamwe kagura amafaranga 25 kagasukura litiro 10 z’amazi.

Umuti wa P&G ukwirakwizwa na PSI, ariko ngo World Vision irateganya no gukangurira abajyanama b’ubuzima n’abacuruzi banyuranye bo mu Rwanda kuwucuruza, kugirango abaturage bose bawubone; cyane cyane aho bavoma amazi mabi, nk’uko Theoneste Nkurunziza, uyoboye umushinga w’amazi muri World Vision yasobanuye.

Nkurunziza yagize ati: “Uyu muti usukura amazi nta mpumuro ufite, nta n’ingaruka ufite ku buzima bw’abantu, kuko ari usanzwe usukura amazi atangwa n’ikigo EWSA. Ubundi se muramutse mugiye ku Kimisagara ahari urugomero rw’amazi ya EWSA, mwasanga amazi ava Yanze asa ate, ko mwakumirwa!”

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau we yongeraho ko ibikorwa byo guha abaturage amazi meza birimo no kubagezaho umuti uyasukura, byatumye umubare w’abana bitabira ishuri uzamuka kuko ngo basibaga bagiye kuvoma, ndetse n’ababyeyi benshi ngo bamaze kwikura mu bukene, kubera kudata igihe bashaka amazi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye ndunga mu rya James! Ni ikihe gitangaza Clinton na World Vision batuzaniye? Turabwirwa ko uriya muti ngo EWASA ariwo isukuza amazi ya yanze! None Ewasa ko ariyo izi abaturage bacu kurusha abanyamahanga, yo nta mutima w’impuhwe yagirira abaturage bacu mu gihe amazi atarakwira hose? Kuki itatekereje iyo tekiniki yo gufunga uwo muti muri turiya dusashe ngo iduhe abaturage badukeneye?

paul Mbaraga yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Yes Nibyiza ,thax president clinton.But when will Africans stop waiting for other people maturity,(brain mechanism)? We got resources but not untill someone comes frm Europe or North America to show us how to turn around our sorroudings into our life mirror.
Life cannot always catch us late when other human situations are granduating day and night
Visionary leadership buttressed by better organisation and discpline is the best solution and thank God we have that scale of life in Rwanda Today.

james yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka