Uturere tugize intara y’Iburasirazuba twagenewe televiziyo zizafasha abaturage kumenya amakuru

Umuryango utegamiye kuri leta, Society for Family Health (SFH) Rwanda, watanze televiziyo za rutura (flat screens) ku turere turindwi tugize intara y’uburasirazuba. Televiziyo zikazafasha abaturage gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bwiza bakangurirwa kurwanya indwara no kumenya ibibera hirya no hino ku isi.

Televiziyo zizashyirwa ahantu hashobora korohereza abaturage kuzireba kugira ngo bamenye amakuru y’ibibera ku isi. Hakazibandwa no kubereka amashusho akubiyemo inyigisho zigisha abaturage, nk’uko byatangajwe na Manasseh Wandera Gihana, umuyobozi wa SFH Rwanda.

Gverineri w'uburasirazuba asobanurirwa ibikorwa bya SFH.
Gverineri w’uburasirazuba asobanurirwa ibikorwa bya SFH.

Yavuze ko hazajya hagaragaramo amashusho agaragaza uburyo bwo kwirinda indwara zinyuranye zirimo malariya, kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke hifashishijwe imiti isukura amazi, kuboneza urubyaro.

Hakazagaragaramo n’ubundi bukangurambaga ku buryo bwo kwirinda indwara, nk’uko Gihana akomeza abivuga.

Uwamariya Odette, Guverineri w’uburasirazuba, yavuze ko ari amahirwe menshi intara ayoboye igize yo kubona umufatanyabikorwa utanga televiziyo zo gufasha abaturage.

Bamwe mu baturage bitabiriye kureba ibikorwa bya SFH.
Bamwe mu baturage bitabiriye kureba ibikorwa bya SFH.

Yavuze ko izo televiziyo zizagira akamaro kanini kuko zizatuma abayobozi b’inzego z’ibanze besa imihigo ibiri.

Ati: “Iyi televiziyo iratuma twesa imihigo ibiri. Icyambere ni uko zizadufasha kugira ngo abaturage bamenye ibibera hirya no hino ku isi, kandi ni umuhigo twari dusanzwe dufite.

Bwa kabiri iyi televiziyo izadufasha kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza hifashishijwe inyigisho zizajya zerekwa abaturage hifashishijwe iyi televiziyo.”

Televiziyo yagenewe akarere ka Kayonza yashyizwe ku kigo cy’urubyiruko cya “Kayonza Youth Friendly Center.” Abaturage b’i Kayonza barahamagarirwa kwitabira kureba inyigisho zijyanye n’ubuzima zashyizwe mu mashusho zikazajya zerekanwa muri iyo televiziyo.

Umuyobozi w SFH yasabye abaturage bo mu ntara y’uburasirazuba kumva ko izo televiziyo ari izabo kugira ngo bazazifate neza.

Uretse izo Televiziyo, SFH iranerekana abaturage uburyo bwo gusukura amazi hifashishijwe imiti isukura amazi, ikanatanga ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA no kuboneza urubyaro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka