Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana yahagaritswe kubera umwanda muri ibyo bitaro

Dr Jean Claude Ndagijimana wari umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana, tariki12/01/2012, yagaharitswe ku mirimo ye kubera isuku nke Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yasanze muri ibyo bitaro ubwo yabisuraga.

Nyuma yo gutemberezwa ibitaro bya Rwamagana, Minisitiri Binagwaho yavuze ko bifite umwanda ukabije ku buryo butakwihanganirwa.

Yagize ati “Umwanda uri hose, mu byumba babagiramo abantu, aho abagore babyarira, imyenda n’ibikoresho bidafite isuku nibyo ubona bihari gusa.

Twirukanye umuyobozi w’ibi bitaro kubera iki kibazo cy’umwanda tuhasanze, kandi n’abandi bakozi bagomba kuboneraho”.

Minisitiri Binagwaho yavuze ko bitumvikana ukuntu ibitaro nka Rwamagana byahawe amahugurwa yihariye ku isuku aribyo birangwa n’umwanda. Yavuze ko ibitaro bya Rwamagana byari bikwiye kuba bifatwa nk’ibitaro by’icyitegererezo mu ntara yose y’uburasarazuba ariko ko umwanda ugaragaramo utatuma bijya no ku rwego rw’akarere.

Minisitiri yahaye abayobozi b’ibi bitaro amezi abiri kugira ngo ikibazo cy’umwanda kigaragara muri ibi bitaro kibe cyakosowe.

Inyubako z’ibitaro bya Rwamagana inyinshi zisakajwe amabati ya Fibro Ciment, minisitiri Binagwaho akaba avuga ko inzego zibishinzwe zigomba gusimbuza aya mabati ya fibro ciment hagashyirwaho andi mabati asanzwe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umudamu mwiza gusa

ffdd yanditse ku itariki ya: 18-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka