Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uhangayikishijwe n’ubuziranenge bw’ibiribwa byinjira muri Afurika

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’u Rwanda by’umwihariko, bifite impungenge ku buziranenge bw’ibiribwa abaturage barya biturutse hanze, nk’uko babitangaje ubwo bemezaga ko bi biribwa bigomba kujya bigenzurwa, kuri uyu wa Mbere tariki 29/10/2012.

Muri iyi nama yaberaga i Kigali, hemejwe ko ibyo biribwa bikwiye kugabanuka mu koherezwa muri Afurika, ahubwo hakongerwa ibyoherezwa ku masoko yo hanze. Izo mpungenge uyu muryango uzishingira ko ibipimo by’ibyo biribwa usanga ahanini bituzuye.

Ibiribwa bigomba gutunganywa, kubikwa, kwikorerwa no kuribwa, mu buryo burinda kwangirika kw’ababirya, bikanubahiriza ibipimo bisabwa, nk’uko umuyobozi mu biro bishinzwe ubutumwa bya AU, Prof Ahmed El Sawalhy, yabisabye abari muri iyi nama.

Prof. Ahmed ntiyasobanuye neza niba hari ababa barazize gufungura ibiribwa bitujuje ubuziranenge, ariko Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, wakiriye iyo nama, ahamya ko ibyo bibazo bihari.

Ati: “Hari ibyo abantu bafungura mu mahoteli ukumva ngo barwaye, cyangwa se byabahitanye. Uretse n’ibyo duhura n’imbogamizi nyinshi ku masoko mpuzamahanga, aho usanga abagura ibicuruzwa badafata ibivuye mu bihugu bikennye ubundi bikamenwa”.

Iyi nama mpuzamahanga yemeje ko ibicuruzwa bijya ku masoko, cyane cyane mpuzamahanga, bigomba kubahiriza ibyangombwa by’ubuziranenge bisabwa, bitabaye ibyo igihugu cyabyohereje kigakomeza gukorera mu gihombo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se uzahingisha ifuni uhingisha ibimashini umurushe umusaruro,?Africa izaba itarikura mu nzara ihorana ibone ibyo kohereza hanze?Icyakora icyo ntemera n’uko ibiva hanze byaza byararengeje igihe ariko bije ari bizima byo birakenewe cyane gusa n’uko biba bihenze bikagurwa n’abakire n’abategetsi bo bafite cash umuturage akikomereza kwicira isazi mu jisho.

Kalisa Julien yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka