Umurambo wa Muhigana wataburuwe ngo ukorerwe irindi suzuma

Umuryango wa Muhigana Alphonse wapfiriye ku ivuriro “Gira Ubuzima” mu karere ka Nyanza mu cyumweru gishize wategetswe kumutaburura aho yari ashyinguye kugira ngo ujye kongera gukorerwa isuzuma mu bitaro i Kigali.

Benimama Immaculee, umufasha wa Nyakwigendera, yavuze ko tariki 31/01/2012, ubuyobozi bwamusabye gutaburura umurambo w’umugabo we kugira ngo wongere kujya gusuzumwa bundi bushya mu gihe ibisubizo bya mbere byasuzumwe n’ibitaro bya Nyanza atigeze abimenyeshwa.

Yabisobanuye muri aya magambo “Ubuyobozi bwaje bumbwira ko ibisubizo babonye basanze atari byo kuko nyir’ivuriro “Gira Ubuzima” ari umuganga wo mu bitaro bya Nyanza wakoreshaga umuforomo Ngirabacu Desiré (watorotse) watorotse”.

Umufasha wa nyakwigendera avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo bwakomeje bumubwira ko kuba nyir’iryo vuriro yari muganga mu bitaro bya Nyanza kandi bikaba ari nabyo bisuzuma icyishe Nyakwigendera hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ibisubizo bikemangwa. Bamwijeje ko tariki 01/02/2012 bazaba bagaruye uwo murambo ukongera ugashyingurwa.

Tariki 31/01/2012, minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo rivuga ko umuti wa penicillin watewe nyakwigendera Muhigana Alphonse udashobora kwica umuntu cyeretse igihe umubiri w’umuntu uwutewe umugwa nabi cyangwa yawutewe mu buryo butari bwo.

Umurambo wa Muhigana Alphonse washyinguwe ku wa gatanu tariki 27/01/ 2012 mu mudugudu wa karambi mu kagali ka Ngwa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza nyuma yo gusengerwa mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Rutete aho yari abereye umukuru w’itorero.

Muhigana Alphonse yapfuye tariki 25/01/2012 atewe inshinge eshatu n’umuforomo witwa Ngirabacu Desiré wakoraga ku ivuriro “Gira Ubuzima” riri mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ahita atoroka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mugabo rwose yazize akarengane ibye leta nibikurikirane kuko byaba bibabaje bantu bagiye bakinira ku buzima bw’abantu bikagera naho babambura ubuzima kubera kubigiraho kandi ubuzima bw’umuntu atari igikinisho

Thx

yanditse ku itariki ya: 2-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka