Umubare w’abatanga amaraso mu Rwanda uracyari hasi

Dr Jean de Dieu Ngirabega, ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aratangaza ko umubare w’abatanga amaraso mu Rwanda ukiri hasi ugereranyije n’ababa bayakeneye.

Ibi yabivuze ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya munani umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso wabereye ku rwego rw’igihugu mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba tariki 14/07/2012 kuri sitade Umuganda.

Dr Ngirabega arasaba Abanyarwanda bujuje ibyangombwa byo gutanga amaraso kwitabira iki gikorwa kuko baba bari gukiza benshi. Yagize ati « birashoboka ko twese tuyatanga, icyangombwa ni ukugira umutima utabara n’ubushake».

Mu Rwanda abakenera amaraso akenshi ni abantu baba bakoze impanuka, ababyeyi babyaye, abarwayi ba Malariya ; nk’uko Dr Ngirabega yakomeje abisobanura.

Dr Ngirabega kandi arasaba Abanyarwanda kwirinda indwara zirindwa kugira ngo badahura n’ikibazo cyo kubura amaraso, n’ubwo Leta y’u Rwanda ntako itakoze kugira ngo uyakeneye wese ayabone.

Intwari zatanze amaraso kenshi zahawe ibihembo by’ishimwe dore ko n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti « umuntu utanga amaraso ni intwari».
Uwaje ku isonga ni Kuradusenge Vedaste, ukomoka mu kagari ka Murandi, umurenge wa Remera mu karere ka Musanze umaze gutanga amaraso inshuro 40.

Yatangiye gutanga amaraso afite imyaka 12. Yahawe igare, inzitiramubu, umufariso, umupira wo kwambara, ingofero na certificat.

Kuradusenge Vedaste yashimiwe kuba ariwe Munyarwanda umaze gutanga amaraso inshuro nyinshi. Amaze kuyatanga inshuro 40.
Kuradusenge Vedaste yashimiwe kuba ariwe Munyarwanda umaze gutanga amaraso inshuro nyinshi. Amaze kuyatanga inshuro 40.

Kuradusenge atangaza ko gutanga amaraso no kutayatanga ari ubushake bwe ko ariko yumva afite inshingano zo gutabara. Yagize ati «ntatanze amaraso naba ndi guhima uyakeneye kandi ntacyo nahomba nyamuhaye».

Abitabiriye uyu muhango babonye umwanya wo gutanga amaraso ku bushake ku buryo umurongo w’abari bategereje ari muremure. Valens Bizimana ufite imyaka 25 yari umwe mu bari kuyatanga. Yatangaje ko amaze kwitabira icyo gikorwa inshuro 12. Kuri we ngo gutanga amaraso uba ufite uwo uri kwitangira kuko nawe hari uzakwitangira atanakuzi.

Imivugo, ubuhamya bw’abahawe amaraso, umuziki w’umuhanzi Erci Senderi na byo ni bimwe mu byaranze umunzi mpuzamahanga w’abatanga amaraso.

Kugeza ubu site zujuje ibyangombwa zakira abashaka gutanga amaraso mu Rwanda ni eshanu, mu minsi iri imbere haziyongeraho izindi ebyiri zizaba ziri mu karere ka Rubavu na Rusizi; nk’uko Dr Ngirabega yabitangaje.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka