Ubwanwa ngo burinda indwara ku babufite
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mukinyamakuru kitwa Mother Nature Network, buvuga ko ubwanwa burinda ba nyirabwo ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’imirasire y’izuba kukigereranyo kiri hagati ya 90 na 95%.
Uretse ibyo, ubwanwa ngo burinda na kanseri yo kuruhu aho buri kandi ngo kutabwogosha cyane bituma uruhu rw’umuntu rugumana umwimerere warwo ndetse ntirusaze vuba.
Ubwanwa ngo bunafasha mu kurwanya indwara ya asima (asthma) hamwe na aleroji (allergies), kuko butuma umwuka mwiza winjira mu mubiri ariko ntibukundire ibyatera ingaruka mbi ku mubiri kuhinjirira.
Docteur Felix Chua wakoze ubwo bushakashatsi avuga ko abantu banga ubwanwa ahubwo bagahora babwogosha buri munsi baba bikururira ibyago byo kurwara indwara zuruhu harimo na kanseri.
Ikindi bongera kubyiza by’ubwanwa ku bagabo ngo ni uko abagore babukunda cyane, bityo bigatuma naba nyirabwo bakundwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mumpfashe nkunda gushikura ubwanwa bwo kumatama kuko mba numva bumbangamiye kdi ikindi hamera kamwe kamwe nkabona bibangamye nkadushikura ariko nyuma ngahita ndwara imiburu minini kdi irimo amashyira ubwo ntangaruka bizangiraho
Uyu ni umugenzo gakondo w
abagabo, reba intumwa n
abahanuzi bose bari babufite kubera itegeko ry`Imana. twebwe turaganahe?ni gute se ubwanwa bwa kurinda kurwara ko muzi kubeshya