Rusizi: Urubyiruko rurahugurwa ku buzima bw’imyororokere

Ihuriro ry’urubyiruko mu karere ka Rusizi (Rusizi Youth Network) ryahuguye urubyiruko ruhagarariye abandi bazabafasha gutanga ubutumwa mu byiciro by’urubyiruko muri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24.

Ku ikubitiro uru rubyiruko rwahuguwe ku buzima bw’imyororekere aho hatanzwe ibiganiro binyuranye biganisha ku kumenya imiterere n’imikurire kubuzima bw’umuntu no kubashishikariza kumenya uburyo bagomba kuzatanga ubutumwa ku bajene bazakorana iki gikorwa cyatewe inkunga n’umuryango Imbuto Foundation.

Abakozi bari kumwe na Rusizi Youth Network mu guhugura urubyiruko ruhagarariye abandi basobanuriye uru rubyiruko ibijyanye n’imikoreshereze ndangabitsina yabo cyane cyane mu gihe umukobwa ashobora kuba yatwara inda zitateguwe.

Umukozi wa Imbuto Foundation ahugura ububyiruko ku buzima bw'imyororokere.
Umukozi wa Imbuto Foundation ahugura ububyiruko ku buzima bw’imyororokere.

Urubyiruko rwakanguriwe gufasha bagenzi babo mu guhindura imyumvire y’imikoreshereze y’imyanya ndangabitsina yabo kuko hari ababikora bagamije kwinezeza bagakora imibonano idakingiye bityo bagatwara inda zindaro.

Urubyiruko ruratangaza ko mu busanzwe batari basobanukiwe neza ibirebana n’imikoreshereze ndangabitsina ku mibiri yabo ibyo ngo byaba intandaro yo kuba bahura n’ingorane zitandukanye zirimo kuba urubyiruko rwatwara inda zindaro zidateganyijwe nkuko bikunze kubaho rimwe na rimwe.

Aba basore n’inkumi bitabiriye ibiganiro byatanzwe kuri uyu wa 23/09/2013 barimo Karangwa Jules batangaza ko bungutse ubumenyi bw’ingenzi buzabafasha kwitwararika mu bijyanye n’imiterere ndetse n’imikurire ijyanye n’imihindagurikire ku bijyanye n’imyanya ndangabitsina yabo.

Urubyiruko rwanyuzwe n'amasomo y'ubuzima bw'imyororokere.
Urubyiruko rwanyuzwe n’amasomo y’ubuzima bw’imyororokere.

Uru rubyiruko rutangaza ko nubwo amasomo basobanuriwe atoroshye kuyumva ngo bazakora uko bashoboye ibyo bumvise bakabisobanurira bagenzi babo.

Mukamurara Helene, umukozi wa Imbuto Foundation ushinzwe umushinga SSFH HIV SIDA mu turere 6 atangaza ko urubyiruko rukiri ruto rufite ibibazo byinshi bakeneye kumenya bigomba kubavana mu rujiyo yasabye buri wese gusobarurira bagenzi babo ibyo bumvise kuko iyo ugiriwe neza nawe uba ugomba kugira neza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka