Rusizi: Hafunzwe urwengero rwakoraga inzoga zihumanya ubuzima bw’abantu

Mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi haraye hafunzwe urwengero rwakoreshaga amayeri yo kujijisha abaturage bagakora inzoga zihumanya bakazifungira mu macupa ya Heineken ngo abaturage bizere ko banywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge.

Ibyapfunyikwagamo inzoga nabyo ngo byari mu mwanda ukabije
Ibyapfunyikwagamo inzoga nabyo ngo byari mu mwanda ukabije

Mu gitondo cyo kuwa 04/09/2013 nibwo ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo bufatanyije n’inzego z’umutekano n’ikigo RBS gishinzwe ubuziranenge bafunze uru ruganda rwakoraga inzoga zitemewe bitaga Amahumbezi mu karere ka Rusizi mu bikoresho bishidikanywaho bishobora kuba birimo ibiyobyabwenge.

Uru rwengero rw’umugabo witwa Karikumutima Vicent rwakoreraga mu kagari ka Muhwehwe, ngo rwari rumaze iminsi rukora ariko bakabeshya abaturage ko inzoga benga zemewe n’ikigo cyigihugu gishinzwe ubuziranenge RBS.

Ibyakoreshwaga mu kwenga inzoga byasanzwe mu mwanda ukabije
Ibyakoreshwaga mu kwenga inzoga byasanzwe mu mwanda ukabije

Ubwo abayobozi n’abaturage basuraga aho uru rwengero rwakoreraga, ngo batunguwe n’umwanda bahasanze bahita bafata umwanzuro wo kumena ibinyobwa bahasanze ndetse bahita barufunga kuko rugaragaza umwanda n’ibikoresho bishobora gutera indwara.

Bimwe mu byanenzwe cyane byanabaye intandaro yo gufunga uru rwengero, ngo ni uko rutemewe kandi rugakorera mu nzu ituwemo n’abantu itari uruganda rwujuje ibisabwa. Byongeye kandi ngo nta gikoresho na kimwe cyujuje ubuziranenge kirangwa muri uru rwengero.

Aha niho batekeraga isukari bakavangamo ibiyobyabwenge
Aha niho batekeraga isukari bakavangamo ibiyobyabwenge

Inzoga zakorerwagamo ngo Karikumutima Vicent yatekaga isukari mu mazi, hanyuma umutobe akawushyiramo umusemburo w’amandazi ngo bakabivanga n’ibindi bintu bitazwi bikekwa ko bishobora kuba ari ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, Kankindi Leoncie yabwiye abaturage bari baje kureba aho bamena ibi biyobyabwenge ko bagomba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose bahabwa n’abacuruzi bishakira inyungu zabo, kuko ngo byangiza ubuzima bwabo.

Izi ni inzoga zabaga zikozwe mu bikoresho bitizewe isuku.
Izi ni inzoga zabaga zikozwe mu bikoresho bitizewe isuku.

Uyu muyobozi kandi yakanguriye abaturage kujya basuzuma neza ibyo bahabwa n’ibyo bagura kuko bashobora kugura ibibangiriza ubuzima.
Uwayo Desire uhagarariye RBS mu karere ka Rusizi yasobanuriye abaturage ingaruka mbi zishobora kubabaho mu gihe bariye cyangwa banyoye ibitujuje ubuziranenge.

Ibyakoreshwaga byose byakemanzwe isuku nke.
Ibyakoreshwaga byose byakemanzwe isuku nke.

Yasabye abaturage bose kandi kujya baba ijisho rya bagenzi babo, bagatunga agatoki aho babonye icyakwangiza ubuzima cyose.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aho irusizi niwacu ndabizi ibyobiyoga bitujuje ubuziranenge birahaba ndabizi nukudusura mucyahoze ari bugarama

Niyibigira dieudonne yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Aho irusizi niwacu ndabizi ibyobiyoga bitujuje ubuziranenge birahaba ndabizi nukudusura mucyahoze ari bugarama

Niyibigira dieudonne yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka