Rusizi: Bongeye gufunga ibikorwa by’abatagira isuku
Nyuma y’ibyumweru 2 mu mujyi wa Kamembe hakozwe isuzuma ry’isuku, tariki 14/12/2012 hakozwe irindi suzuma maze hafungwa akabari kitwa NZANGA Na BISU aho igenzura ryasanze umusarani bakoresha ubangikanye n’aho batekera ibiryo ndetse n’ibikoresho bikaba nta suku bifite.
Iri genzura ryakozwe mu rwego rwo kureba niba abari basuwe ubushize barashoboye gushyira mu bikorwa inama zijyanye no kunoza isuku bari bagiriwe. Ikigaragara n’uko amwe mu mahoteri yari yafunzwe arimo Ten to Ten na Hoteri du Lac bigifunze kubera ko bataruzuza ibyo basabwe gukora.
Uretse ayo mahoteri yakomeje gufungwa, abenshi mu bakoresha ama restora ndetse n’utubari bari basuwe ubushize bagerageje gushyira mu bikorwa ibyo basabwaga; nk’uko byatangajwe na Muturutsa Patrick umukozi mu karere ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima.
Bamwe muri aba basuwe bagasanganwa isuku na serivisi batanga bimeze neza batangarije Kigali Today ko babifashwamo n’uko bamaze kumenya ko isuku ari uguhozaho.
Iri genzura ry’isuku ngo rizajya riba kenshi gashoboka ndetse rikazanagera no mu yindi mirenge igize akarere ka Ruzizi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|