Rusizi: Ababyeyi barasabwa kwigisha abana urukundo nyakuri

Ababyeyi bo mu karere ka Rusizi barasabwa gushishikariza abana gukura bazi gutandukanya urukundo nyakuri n’urukundo rubabeshya kuko ari byo bizabafasha mu guhagarika ubwandu bushya bwa SIDA mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda.

Ibi babisabwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Nirere Francoise, mu birori byo gutangiza icyumweru cy’urukundo Nyakuri tariki 10/02/2013.

Muri uwo muhango hakinywe udukino twanyujwijwemo ubutumwa hagaragazwa uburyo virusi itera SIDA ishobora gukwirakwizwa, icyakora bose bahuriza kukuba gukumira ubwandu bushya bishoboka.

Muri uwo muhango, habayeho igikorwa cyo kwipimisha agakoko gatera SIDA.
Muri uwo muhango, habayeho igikorwa cyo kwipimisha agakoko gatera SIDA.

Urubyiruko kandi rwanahawe impanuro zinyuze mu biganiro aho basobanuriwe ko politiki y’imyororokere mu rubyiruko yagiyeho kubera ko arizo mbaraga z’igihugu kandi mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko urubyiruko rwugarijwe cyane ari ururi hagati y’imyaka 14 na 25.

Hagendewe ku nsanganya matsiko yagenewe iki gikorwa igira iti « Imbuto zitoshye tube intore mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu muryango Nyarwanda» ; visi perezidante w’ihuriro ry’urubyiruko mu karere ka Rusizi, Mukarugira Georgine, asanga utaba imbuto itoshye utazi n’uko uhagaze.

Abanyeshuri batonze umurongo bagiye kwipimisha virusi itera SIDA.
Abanyeshuri batonze umurongo bagiye kwipimisha virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’akerere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yibukije urubyiruko ko imbuto itarwaye ariyo yera izindi nyinshi bityo ngo uru rugamba nibarugire urwabo kandi ku bufatanye birashoboka.

Icyumweru cy’urukundo nyakuri cyatangijwe n’igikorwa cyo kwipimisha ku bushake hagamijwe kumenya aho umuntu ahagaze ndetse n’umukino w’intoki aho ikipe ya RYN yatsinze iya Bugarama 3-1.

Abayobozi n'abafatanyabikorwa barasaba abayeyi kwigisha abana urukundo nyarwo.
Abayobozi n’abafatanyabikorwa barasaba abayeyi kwigisha abana urukundo nyarwo.

Ubu bukangurambaga ku rukundo nyakuri bwatangijwe n’Imbuto Foundation buzakorerwa mu turere 12.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka