Ruhango: Minisitiri w’Ubuzima yagiriye uruzinduko mu bitaro bishya bya Kinazi

Mminisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, yagiriye uruzinduko mu bitaro bya Kinazi ku mugoraba wo kuwa Kane, nyuma yaho ibitaro bya Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi bitangiriye imirimo yabyo tariki ya 28/05/2012.

Uru ruzinduko rwa minisitiri w’ubuzima rwari rugamije kureba uko imikorere y’abakozi bashya, no kureba ko ibikoresho nkenerwa byamaze kuhagezwa, kugira ngo bakomeze gutanga service nziza ku barwayi babigana, nk’uko Minisitiri Binagwahoyabitangarije abanyamakuru.

Yerekwa serivisi zitangirwa muri ibi bitaro, Minisitiri Binagwaho yaboneyeho no kuganira n’abakozi, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima, mu rwego rwo kumenya imikorere yabo.

Yababwiye ko hari umushinga wo kubakira amacumbi abakozi b’ibitaro, mu rwego rwo kunganira abakozi bashya ku bitaro, ibyo bikazakorwa n’abashoramari hagamijwe gukemura ikibazo cy’amacumbi.

Minisitiri w’Ubuzima kandi yijeje ubuyobozi bw’ibi bitaro ko Minisiteri ayoboye izakomeza kubaba hafi kugira ngo bakomeze guha ababagana serivisi zibanogeye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza bariya baturage ba ruhango bari bararenganye cyane

peter yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

NI BYIZA CYANEEEEEEEEE KEEP IT UP

JR yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka