Ruhango: Barigishwa ururimi rw’amarenga ngo bajye bafasha abafite ubumuga bwo kutumva

Umuryango w’abagore babana n’ubumuga bwo kutumva mu Rwanda watangije igikorwa cyo kwigisha ururimi rw’amarenga inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Ruhango, hagamijwe kugirango zijye zifasha ababana n’ubumuga mu bibazo bahura nabyo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango, Mukamanzi Judith, avuga ko kugeza ubu ababana n’ubumuga bwo kutumva cyane cyane abagore bahura n’ihohoterwa n’akarengene ariko ugasanga ibibazo byabo batabona aho babigeza kuko abantu benshi batazi kuvugana nabo.

Urugero ni nk’aho uwahuye n’ubumuga bwo ku tumva, ashobora guhura n’ikibazo cy’ihohoterwa yajya kurega nko kuri polisi akabura ubufasha kubera ikibazo cyo kutumvikana.

Yagize ati “niyo mpamvu dushaka kwigisha bamwe mu bafite aho bahurira n’ibibazo by’abaturage, kugirango ababana n’ubumuga bwo kutumva nibabagana bashobore kubafasha”.

Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri, arimo gukurikiranwa n’abashinzwe umutekano (polisi), abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, abarimu, abaganga, abasukuti, n’abandi.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro tariki 19/11/2012, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Germaine, yavuze ko aya ari amahirwe ku banyaruhango, kuko ibi bigiye kuba igisubizo cy’abaturage bashoboraga guheranwa n’akarengane kubera ikibazo cy’ururimi.

Abitabiriye amahugurwa ku rurimi rw'amarenga barasabwa gufasha abatumva.
Abitabiriye amahugurwa ku rurimi rw’amarenga barasabwa gufasha abatumva.

Yagize ati “njye ku giti cyanjye najyaga nakira ababana n’ubumuga bwo kutumva, nkabura uko mbigenza kandi mbona ko afite ikibazo koko, bigasaba kwiyeranja. Ariko ubwo tugiye kubona abasemuzi bizadufasha mu guca akarengane n’ibindi bibazo byaterwaga no kutumvikana”.

Muhorakeye Pelagie umuyobozi w’umuryango w’abagore babana n’ubumuga bwo kutumva, yavuze ko ashimira cyane Leta y’u Rwanda iha agaciro ababana n’ubumuga muri rusanjye.

Avuga ko buri mwaka habaho umunsi wahariwe ababana n’ubumuga, agashimishwa cyane n’uko Leta igira uruhare runini kuri uwo minsi.

Kugeza ubu bigaragara ko akarere ka Ruhango ariko kaza ku isonga mu kugira abantu babana n’ubumuga bwo kutumva, akaba ari nayo mpamvu ariho kwigisha ururimi rw’amarenga byahereye.

Ubuskakashatsi buheruka gukorwa bugaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu basaga ibihumbi 42 babana n’ubumuga bwo kutumva.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka