RWAMREC yasobanuriye abanyamakuru umushinga “Men Care+ bandebereho”

Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) wagiranye ubusabane n’abanyamakuru bandika n’abatanga ibiganiro ku bijyanye n’ubuzima ubasobanurira umushinga wayo wa MEN CARE+ ushishikariza abagabo kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.

Muri ibyo biganiro byabaye tariki 23/12/2013, abanyamakuru basobanuriwe inshingano RWAMREC yihaye, arizo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya imyitwarire y’abagabo igira ingaruka ku buzima bw’umugabo n’umuryango muri rusange, guteza imbere ubuzima bw’imiyoborere myiza, n’ibindi.

Munyamaliza Edouard, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC.
Munyamaliza Edouard, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC.

Munyamaliza Edouard, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC, yavuze ko hari impanvu nyinshi zatumye RWAMREC ibaho nko kuba ihame ry’uburinganire wasangaga ryibanda cyane ku bagore bigatuma abagabo bumva ko bitabareba, umuco utuma umugabo agira imyitwarire igira ingaruka ku buzima bwe, guhora atekereza ko ariwe ugomba gutunga urugo, n’ibindi.

Muri ubwo busabane kandi abanyamakuru basobanuriwe ibikorwa by’umwe mu mishinga ya RWAMREC witwa MEN CARE+ bandebereho ugamije gukangurira abagabo kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuhuzabikorwa wa MEN CARE+ bandebereho, Mme Shamsi Kazimbaya.
Umuhuzabikorwa wa MEN CARE+ bandebereho, Mme Shamsi Kazimbaya.

Umuhuzabikorwa wa MEN CARE+ bandebereho, Mme Shamsi Kazimbaya, yasobanuriye abanyamakuru ko intego nyamukuru yuwo mushinga ari ugushishikariza umugabo kugira uruhare rufatika ku mibereho myiza y’urugo kuko bigira ingaruka nziza ku muryango, ari nayo mpanvu basaba abanyamakuru kubafasha muri ubwo bukangurambaga.

Men care + ikorera mu turere tune: Karongi, Rwamagana, Nyaruguru na Musanze, bibanda ku byiciro bibiri by’abaturage; abafite hagati y’imyaka (18-21) na (21-35) hamwe n’abakozi bo kwa muganga kugirango bazabashe gutanga services nziza.

Uyu mushinga kandi ukorera mu bihugu icyenda muri afrika harimo uRwanda, DRC na Mali uzamara imyaka itatu.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n'umuryango RWAMREC.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n’umuryango RWAMREC.

Mu gusoza ikiganiro RWAMREC yamenyesheje ko ubu bafite abanyamuryango bagera kuri 216 kandi ko imiryango ikinguye ku bashaka kwifatanya nabo, unashimira ishyirahamwe ry’abanyamakuru ABASIRWA ku bufatanye bwabo muri iki gikorwa cyo kutumira abanyamakuru mu busabane nibiganiro.

Betty Mutesi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka