Nyanza: Umurenge wa Mukingo ugiye guhabwa ikigo nderabuzima cya Leta

Mu mateka yaho, abaturage b’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bagiye guhabwa ikigo nderabuzima bazajya bivurizaho batarinze kujya mu mavuriro yigenga.

Ibi byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah ubwo tariki 11/12/2012 yashyiraga ibuye ryifatizo mu kibanza kizubakwamo ikigo nderabuzima cyemerewe abaturage b’umurenge wa Mukingo muri gahunda yo kubaha serivisi irebana ni by’ubuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yavuze ko abaturage b’umurenge wa Mukingo mu mateka yabo aribwo bagiye kugira ikigo nderabuzima cya Leta bivurizaho. Mu myaka yose yabayeho kujya kwa muganga byabasabaga kujya mu kigo Nderabuzima cy’abafurere b’i Gatagara.

Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza yakomeje abivuga kwivuriza kuri icyo kigo nderabuzima cya Gatagara byari nko kubatiza aho kuvurira abaturage babo. Yagize ati: “Iyubakwa ry’iki kigo nderabuzima ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza twarifataga nk’inzozi ariko ubu zibaye impamo”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yasabye abaturage b’umurenge wa Mukingo kuzafata neza icyo kigo nderabuzima yaba mu myubakire yacyo ndetse ya nyuma yo kucyuzuza.

Ku bwe avuga ko icyo kigo nderabuzima kizabafasha mu kuzamura umubare w’abaturage bitabira ubwisungane mu kwivuza. Ashingiye ku bipimo abo baturage bariho bya 65% yavuze ko bizarushaho kwiyongera mu gihe bazaba bahawe ikigo nderabuzima cya Leta.

Abajyanama b’ubuzima bakorera mu midugudu igize umurenge wa Mukingo bari mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo mu kibanza kigenewe kubakwamo icyo kigo nderabuzima giherereye mu murenge wa Mukingo bavuga ko servisi basanzwe bageza ku baturage nazo zizaborohera kuzishyira mu bikorwa mu gihe icyo kigo nderabuzima kizaba cyuzuye.

Muhorakeye Francoise, umwe muri abo bajyanama b’ubuzima, avuga ko kuri bo ari ibyishimo birenze kuba biboneye ikigo nderabuzima bahawe na Leta.

Undi witwa Mukamurara Salama asobanura ko ikigo nderabuzima cy’abafurere b’i Gatagara bageragezaga kwisunga mu gihe cy’uburwayi gifite ibyumba bito bigatuma abarwayi n’abarwaza batabasha kwisanzura.

Ngo ikigo nderabuzima bagiye kubakirwa bizeye neza ko kizakemura ibibazo byose bahuraga nabyo muri servisi z’ubuvuzi.

Ikigo nderabuzima cyatangiye kubakirwa abaturage b’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza kizubakwa mu gihe cy’amezi atandatu cyuzure gitwaye akayabo ka miliyoni 150; nk’uko bigaragara mu masezerano akarere kagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kucyubaka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka