Nyamasheke: Kwifungisha burundu ngo bikwiye gukoreshwa n’abantu bakuze

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bukabije, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kuboneza urubyaro butandukanye burimo kwifungisha burundu ku bushake ariko ubu buryo ntibuvugwaho rumwe n’abantu bose.

Tariki 17/12/2011, abaturage twaganiriye bari mu isoko rya rya Tyazo riherereye mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, batangaje ko uburyo bwo kwifungisha burundu bukwiye gukoreshwa n’abantu bamaze kugera mu myaka yo hejuru kuko ngo bapfakaye bakwihanganira kongera gushaka.

Umugabo umwe utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati « Sinzi niba nafata icyemezo cyo kwifungisha burundu ku myaka 35. Cyakora nk’abantu bakuze bamaze kugera muri za 45 bashobora kubikora. Ubwo se umugore wange apfuye narifungishije byanyorohera kubona undi? Sinabyemera rwose ubu ngubu. »

Ku rundi ruhande hari abavuga ko ubu buryo bwagakoreshejwe n’abantu bamaze kugira abana benshi.

Kuwaza Jacqueline ni umugore ufite umwana umwe. Avuga ko we yumva umubyeyi ufite byibuze abana nka bane ashobora gukoresha uburyo bwo kwifungisha burundu. Yagize ati «umuntu byibuze yakwifungisha afite abana bane. Ubwo se nk’ubu aka mfite kitabye Imana nabigenza gute?»

Kuwaza ngo aramutse agize abana bane ashobora kubyemera ngo kuko batapfa bose akiriho.

Hari ikindi gice gishingiye ku madini kivuga ko umuntu atagakwiye kwihindura uko Imana itamuremye. Bityo kwifungisha burundu bikaba bigifatwa nk’icyaha kuribo; ibi kandi bikaba bishyigikirwa ni kiriziya Gatolika.

Kwifungisha burundu ku bushake ni bumwe mu buryo Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bukabije.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka