Nyagatare: bahuguwe kurwanya imirire mibi bakoresheje ibishyimbo
Abajyanama b’ubuzima bo mu mirenge itatu igize akarere ka Nyagatare bahuguwe uburyo bwo gutegura indyo yuzuye bifashishije ibishyimbo nka kimwe mu bihingwa bifite intungamubiri nyinshi.
Ubu buryo bwo gutegura ibiribwa hifashishijwe ibishyimbo ngo bizongerera agaciro iki gihingwa muri aka karere dore ko abaturage babyezaga bagahita babijyana ku isoko ntacyo bahinduyeho; nk’uko byemezwa na Uwishatse Ignance umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo.
Muri ayo mahugurwa, basobanuriwe ko ibishyimbo bishobora gutunganwa mu buryo butandukanye nk’isupu, umutsima n’ibindi.
Abitabiriye aya mahugurwa batangaza ko bayungukiyemo byinshi.
Mukarubibi Matilda wagize ati “Aya mahugurwa adusigiye byinshi cyane cyane bijyanye n’ubumenyi mu mitegurire y’indyo yuzuye kandi idufasha kurwanya imirire mibi dukoresheje ibishyimbo.”
Mu butumwa bwatanzwe na Musoni Augustin umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi ku gihingwa cy’ibishyimbo muri RAB, yagarutse ku kamaro k’ibishyimbo akaba yatangaje ko uwabiriye adashobora kugira ikibazo cy’amaraso.
Aya mahugurwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, ku bufatanye n’abanyeshuri ba KIST bakora ubushakashatsi ku bijyanye n’imirire n’ikoranabuhanga, akaba yari agenewe abajyanama b’ubuzima 70 bo mu mirenge 3 ariyo Rukomo, Katabagemu na Mimuri.
Kugirango abanyarwanda bahashye burundu ikibazo cy’imirire mibi, ari nabwo buryo burambye bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe ahanini zikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka 5, Leta yashyizeho ingamba ahanini zijyanye no kwigisha ababyeyi gutegura amafunguro.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|