Nyagatare: E-Three Partners yahaye abaturage ba Rwarucura amazi meza

Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kurwanya indwara zituruka ku mazi mabi, umuryango wa gikirisito e-Three Partners, tariki 15/02/2012, wamurikiye abaturage bo mu mudugudu wa Rwarucura mu Kagari ka Mbale mu murenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare amavomo atatu yatwaye amadorali y’Amerika 5250.

Nubwo yubatse mu Mudugudu wa Rwarucura utuwe n’ingo zibarirwa muri 75, ayo mavomo azakoreshwa n’abaturage babarirwa mu bihumbi bibiri kuko n’indi midugudu igize akagari ka Mbale izajya iyavomaho.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace, Mwesigye David, avuga ko aya mazi agiye ku bakemurira ibibazo by’ubuzima dore ko bakoreshaga amazi yo mu mariba bashoraho inka. Yagize ati “Dukize ibibazo byinshi birimo n’indwara zaterwaga no gukoresha amazi dusangira n’amatungo.”

Uretse ibikorwa by’ivugabutumwa, mu nshingano z’umuryango e-Three Partners hiyongeraho imibereho myiza y’abaturage akaba ari na yo mpamvu y’igikorwa nk’iki nk’uko byatangajwe na Anna Kayitsinga, umuyobozi w’uwo muryango.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyimana Charlotte, yasabye abaturage gufata neza aya mazi kuko byakunze kugaragara ko abagiraneza bakorera abaturage ibikorwa bibateza imbere nyamara bamara kuhava hakabura ababyitaho bikangirika.

Aya mazi azajya yishurwa amafaranga 20 ku ijerekani azajya akoreshwa mu kwishyura EWSA no kwifashisha mu isanwa ry’ibikoresho byakwangirika.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka