Nkombo: Uburobyi bukomeje kuba imbogamizi mu kuringaniza urubyaro

Kuba 80% by’abatuye Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi batunzwe n’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ngo bigira ingaruka ku kuboneza urubyaro kuko igihe kinini aba bakora uburobyi bibera mu mazi bityo ubukangurambaga bukorwa kuri iyi gahunda bukaba butabageraho.

Kuri iyi nzitizi haniyongeraho iya bamwe mu banyamadini n’amatorero bakigaragariza abayoboke bayo ko kuboneza urubyaro ari icyaha; ibi akaba ngo aribyo bituma abaturage baboneje urubyaro muri uyu Murenge wa Nkombo batarenga 12%.

Aba batunzwe no kuroba bamara iminsi 22 igize ukwezi bari mu mazi. Bivuze ko mu kwezi bamara iminsi umunani gusa mu miryango yabo.

Uku kumara igihe kinini rero mu mazi ngo nibyo bituma ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro butabageraho nk’uko abakozi ku kigo Nderabuzima cya Nkombo babigaragarije Hon Ezechias Rwabuhihi.

Abakora umwuga w'uburobyi ku Nkombo bamara iminsi 22 mu kwezi bibera mu mazi.
Abakora umwuga w’uburobyi ku Nkombo bamara iminsi 22 mu kwezi bibera mu mazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo Sebagabo Victor avuga ko bagiye kureba uko muri iyo minsi 8 babasha kwegera abo bakora uwomwuga w’uburobyi kugirango babyare bake bashoboye kurera.

Ku kijyanye n’abanyamadini bagokomeje kugaragariza abayoboke babo ko kuboneza urubyaro atari byiza, Hon Rwabuhihi yasabye ko aba banyamadini banakwiye gusobanurira abayoboke bayo ko no kutita ku bo wabyaye nabyo ari icyaha.

Gahunda y’ubukangurambaga irakorwa n’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere (RPRPD) mu turere 12 byagaragaye ko umubare w’abitabira kuboneza urubyaro ukiri hasi.

Mu karere ka Rusizi ubwitabire mu kuboneza urubyaro buri kuri 35% mu gihe mu gihugu hose iri janisha rigeze kuri 45%; icyerekezo cy’igihugu akaba ari uko iri janisha ryaba ryageze kuri 90% muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2010- 2017).

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka