Ngo ubunini bw’igitsina cy’abagabo bugenda bugabanuka

Nubwo ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga b’Abanyamerika muri uyu mwaka bwagaragaje
ko ingano y’igitsina cy’umugabo ntacyo yongera ku bushobozi bwe bwo kubyara cyangwa gukundwa n’abagore, hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko uko imyaka ishira ubunini bw’igitsina cy’abagabo bugenda bugabanuka.

Zimwe mu mpamvu zivugwa kuba zitera icyo kibazo ni imihindagurikire y’isi ituma n’ubuzima bw’abantu bugenda buhinduka, hakiyongeraho indwara zigenda zaduka ariko zitagaragarira amaso; nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’imiterere y’umuntu bo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi 20 bugaragaza ko kuva mu myaka 10 ishize, impuzandengo y’uburebure bw’igitsina cy’abagabo bwavuye kuri cm 15,24 ikaba igeze kuri cm 12,95 ku bagabo.

Gusa, ngo ingano y’ibitsina by’abagabo igenda itandukana bitewe n’aho batuye. Abagabo bavugwaho kugira igitsina kirekire ni abatuye mu gace ka Equateur aho ibitsina byabo bifite impuzandengo ya cm17,77 naho Abashinwa, Abayapani n’Abanyakoreya bakaba babarirwa kuri cm 9,66.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka