Mukarange: Abanyeshuri batumye kwishyura mitiweli bigerwaho 100%

Umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) mu kigo nderabuzima cya Mukarange, Bonaventure Babyecwamu, avuga ko umubare w’abantu bari bateganyijwe kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wamaze kuzura ndetse ukanarenga.

Babyecwamu avuga ko abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye mu murenge wa Mukarange ari bo batumye umubare uzamuka kuko bo batari bateganyijwe mu bazishyurira uwo musanzu muri Mukarange.

N’ubwo uwo mubare wuzuye ukanarenga, haracyari umubare utari muto w’abaturage muri uyu murenge batarishyura uwo musanzu w’ubwisungane.

Uyu mukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza muri Mukarange avuga ko hari abaturage bagiye barangara bakanga kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare ubu bakaba ari bwo bari kujya kuwishyura.

Ikigo nderabuzima cya Mukarange
Ikigo nderabuzima cya Mukarange

Bamwe mu baturage bavuga ko gutinda gutanga umusanzu byatewe no kubura amafaranga, abandi bakavuga ko bari barijejwe kuzatoranywa mu cyiciro cy’abatishoboye bagomba kwishyurirwa uwo musanzu ariko birangira badashyizwe ku rutonde rw’abagomba kwishyurirwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka