Muhanga: Abatanze amafaranga y’ubwisungane barinubira itinda ry’amakarita yabo

Bamwe mu batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bo mu karere ka Muhanga bavuga ko batishimiye ukuntu icyo gikorwa gitinda kandi mbere umuntu yarajyaga kwishyura agatahana ikarita ye cyangwa se akayibona bidatinze.

Hari abaturage bavuga ko bamaze ukwezi kose batanze imisanzu yabo ku bahagarariye ibimina babarizwamo ariko bakaba batarabona amakarita yo kwivurizaho.

Mu karere ka Muhanga hashyizweho gahunda y’ibimina mu midugudu, aho abaturage batangira imisanzu yabo hanyuma umuyobozi w’ikimina akaba ariwe ukurikirana ibisigaye kugeza agejeje amakarita kuri ba nyirayo.

Imwe mu mpamvu zishyirwa mu majwi kuri uko gukererwa ngo ni inzira ndende binyuzwamo, aho amafaranga ajyanwa muri SACCO nyuma hagatangwa urutonde rw’abayatanze ku kagali nako kakabyohereza ku murenge, bigakomeza kugeza bigeze kukigo nderabuzima.

Kuri ubu hari abishyuye ayo mafaranga bavuga ko batangiye kugira ingaruka ziturutse kuri ubwo bukererwe kuko hari abarwara cyangwa bakarwaza abantu bishyuriye maze ntibabone uko bivuza.

Abaturage bari mu nama y'ikimina.
Abaturage bari mu nama y’ikimina.

Abasobanukiwe n’imikoreranire y’ibigonderabuzima n’ibimina basobanura ko ngo iyo umuturage yishyuye ariko akaba atarabona ikarita nshya agera ku kigo nderabuzima bakamurebera niba ari ku rutonde rwoherejwe n’umurenge hanyuma akavurwa.

Bamwe mubo ibyo byabayeho ariko bahamya ko bitoroha kubwira umuntu ngo agushakire mu bitabo birimo abantu benshi maze akaba aribo bahagorerwa kuko n’amakarita y’umwaka ushize baba barayatanze.

Ibyo bibazo usanga bituma abantu bagenda biguruntege mu gutanga imisanzu yabo, muri iyi minsi mu murenge wa Nyamabuye havuzwe umwe mu bakuriye ibimina wariye amafaranga y’abaturage agera kubihumbi 60, bityo bigatuma abaturage bagabanya ikizere babagiriraga.

Gusa amakuru dukesha abaturage baririwe amafaranga nuko ngo ubuyobozi bw’umurenge bwabashije kuyagaruza.

Bamwe mubakuriye ibimina kandi batangiye kubyinubira kubera ko ngo bibavuna cyane bikanabatwara umwanya kandi nta zindi nyungu babifitemo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka