MINIMEX yatangiye gukora kawunga irimo izindi ntungamubiri
Muri gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi, uruganda rutunganya ifu y’ibigori (MINIMEX) rusigaye rutunganya ifu rukayongeramo imyunyungugu n’intungamubiri.
Iyi fu ya kawunga irimo vitamine A na za vitamine B z’ubwoko bwinshi ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye, ishobora kuribwa na buri wese kandi agatangira kugira ubuzima bwiza; n’ubwo nta mboga zihambaye yaba arisha umutsima wayo.
Claude Mansell, umuyobozi mukuru wa MINIMEXm yasobanuye ko gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi barimo kuyigeraho, kuko ngo nta bwaki umuntu wariye iyo kawunga ashobora kurwara.
MINIMEX ivuga ko ifu ya kawunga yashyizwemo intungamubiri ntacyo yahindutseho ku mpumuro, ibara, uburyohe ndetse ngo n’igiciro ntabwo cyahindutse cyane, ugereranyije n’ifu isanzwe yitwa nimero ya mbere.
Agafuka k’ibiro icumi ka kawunga irimo intungamubiri kagurwa amafaranga 4600, mu gihe kawunga isanzwe nimero ya mbere, agafuka nk’ako kagurwa amafaranga 4350.
Leta y’u Rwanda yasabye inganda guharanira ko ibyo zikora bigira ireme; bikagira undi mumaro ku mubiri urenze uwo bisanganwe. Byongeyeho, ibiribwa byatunganijwe n’inganda bitakaza ireme ryabyo, ngo bikaba bigomba kugira uburyo birisubirana; nk’uko umuyobozi wa MINIMEX abisobanura.
Gushyira intungamubiri mu biribwa byatunganirijwe mu nganda ni gahunda ikomeye cyane muri Amerika n’i Burayi, aho ifu, amavuta yo kurya, isukari n’ibindi, bigomba kuba birimo izindi ntungamubiri zitari izo bisanganwe; nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa MINIMEX.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyigahunda yokuba baratekereje kongera mo zira Vitamin nibyo kwishimira.muduhe contact zabo nanjye ndumva company yanjye nshaka gukorana nabo
Minemex irakora neza cyane.Mwaduha no za telephone zaho tukabona uko twihahirayo.
thanks alo Minimex and Mr Mansell we visited their factory from polytechnic. they are the kind of people that we really need. normally with processing products do lose their nutritional content and remain with a brilliant and attractive appearence only and we really need to re fortify them.
Nukuri iyi gahunda ninziza yo gukora ibintu bifite intungamubiri kubaturarwanda. Mukomereze aho mwokabyaramwe!! Iyi niyo gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi. Nonese dushobora kubona telefone zurwo ruganda MINIMEX kugirango tubashe kujya dukora za comendes kuko nukuri iriya fu y’akawunga nkuko mwabivuze niba aribyo atari byabindi bya marketing ifite akamaro kanini. Nyagasani akomeze kubarinda anabongerera ubwenge bwo gukora ibintu bifite ireme atari ugushakira ubwinshi mumazi aka yankinamico ya kibihira.