Kwishushanya ku ruhu (tatouage) bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu

Ubushakashatsi bugaragaza ko uku kwishushanya ku mubiri (tatouge) bishobora gutera indwara zitandukanye zirimo kanseri cyangwa icyorezo cya Sida.

Abashakashatsi b’Abanyamerika bagaragaza ko nubwo ibitera indwara ya kanseri ari byinshi muri iki gihe, tatouage iri mu bishobora gutera indwara ya kanseri y’uruhu. Urubuga rwa interineti www.ehow.com ruvuga ko mu ngaruka za tatouage harimo kuba umuntu yabyimbirwa, kwandura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C, ndetse n’agakoko gatera SIDA, ari na yo mpamvu bikwiye gutekerezwaho cyane mbere yo kubikora.
Aba bashakashatsi bavuga kandi ko umuti ukoreshwa mu gushyira ibi bishushanyo ku mubiri, ukoze mu ruvange rw’ibinyabutabire (substances chimiques) bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu rwa muntu.

Yaba imiti itanga ibishushanyo by’amabara cyangwa ibyirabura, yose ifite ingaruka mbi ku ruhu.

Uretse ibyo bishushanyaho, abakora tatouage bakoresha ibyuma kabuhariwe bitobora uruhu rw’inyuma. Aba bashakashatsi bavuga ko ari byiza kureka kunywa inzoga mu gihe kingana n’amasaha abiri mbere y’uko umuntu azishyiraho.

Aba bashakashatsi bagira bibutsa ko tatouage ihindura uruhu kandi kuyikuraho bikaba bigoye. Uretse izishyirwaho babanje gutobora uruhu hari n’izindi biyomekaho ku buryo iyo woze cyangwa ukazikuraho zivaho.

Gukuraho tatouage nabi bishobora kwangiza uruhu, bikaba byanaviramo umuntu kurwara kanseri y’uruhu. Kuyikuraho bisaba inzobere mu buganga bw’uruhu. Ni byiza kandi ko umuntu wumva ashaka kwishyiraho tatouage agomba kubitekerezaho mbere y’uko abikora.

Amateka ya tatouage

Igikorwa cyo kwishushanya ku mubiri (tatouge) gikunze kugaragara mu byamamare ndetse na benshi mu rubyiruko aho usanga barashushanyije ku ruhu rwabo amashusho atandukanye.

Kwishyiraho tatouage ngo si iby’ubu kuko byahozeho kuva kera kandi bikorwa n’abantu batandukanye batuye ku isi. Kera kwishushanyaho byavugaga ibintu byinshi. Byakorerwaga n’abashakaga kwerekana amahame y’idini runaka, kwivura indwara runaka, cyangwa se mu rwego rw’umurimbo gusa.

Mu myaka ya 1990, ni bwo hagaragaye cyane abantu bishyizeho tatouage, icyo gihe yakoreshwaga mu kwerekana agatsiko umuntu abarizwamo. Muri iki gihe kuba ibyamamare cyangwa urubyiruko muri rusange ruhitamo kwishyiraho tatouage bivuga ibintu bitandukanye. Ishobora kuvuga ubwigenge, kureshya, umutako, gukurura abantu n’ibindi.

Muri iki gihe kandi hari abishushanyaho ikintu runaka kugira ngo kijye kibibutsa ibyababayeho; nk’urupfu rw’umuntu bakundaga, ibintu bagezeho mu buzima badashobora kwibagirwa. Tatouage kandi igira igisobanuro bitewe n’aho iri nko mu mugongo, ku kuboko, ku kuguru, mu maso, n’ahandi.

Muri iki gihe ariko usanga urubyiruko rwinshi rwishyiraho tatouage rutazi n’icyo zivuga; ari uko gusa bazibonanye umuririmbyi bakunda n’ibindi. Nyuma iyo bababwiye icyo kwishyiraho tatouage bishaka kuvuga, usanga bicujije impamvu bazishyizeho.

Umubyeyi w’Umunyarwanda witwa Sayinzoga Callixte avuga ko biteye agahinda kubona umwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu yishushanya ku mubiri. Sayinzoga Callixte yagize ati “birababaje kubona n’abana bacu b’abanyarwanda basigaye bariganye uyu muco wa kizungu”.

Sayinzoga asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwitonda kuko kwishyiraho ibintu utazi kandi bishobora kukugora kubikuraho cyangwa bikakugiraho ingaruka ntacyo bimaze. Avuga ko ari byiza kugumana umuco nyarwanda kuko biriya baba bigana abazungu nta nyungu ibirimo.

Hari ibihugu usanga kwishyiraho tatouage babifata nk’igikorwa kibi kubera ko usanga akenshi muri ibyo bihugu kuva kera abishyiragaho tatouage ari abantu b’abagizi ba nabi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka