Kutamenya amatika kw’Abanyarwanda bituma abanyamahanga barayikubiye
Ibibabi by’amateke, byitwa amatika cyangwa igitika, birimo imboga benshi mu Banyarwanda batitabira gufungura, ariko abanyamahanga cyane cyane abazungu n’Abanyekongo, iyo bayabonye ngo bayajyanira kuyamaraho, nk’uko umuhinzi w’amateke witwa Nyatanyi Zakariya yasobanuye.
Mu mpeshyi cyangwa mu itumba, mu gishanga cy’ahitwa ku Kinamba mu mujyi wa Kigali, hahoramo imirima y’amateke y’amanyafurika (abanyarwanda bayita amanyarwanda, abarundi bakayita amarundi, abanya Uganda bakayita amagande). Gusa imbaga y’abantu bahanyura ntawe ukebukira kuyareba.
Nyamara ngo abazungu n’Abanyekongo (cyane cyane Abanyamulenge) bayagirira amerwe iyo bahanyuze, “bakanshushubikanya ngo mbahe amatika; ndayabaha kuko sinayarya jye n’umuryango wanjye ngo tuyamare, kandi nta n’uwayagura ku isoko”, nk’uko Nyatanyi yabisobanuye.
Yakomeje agira ati:“Hari umuzungu ujya uza akambwira ko ab’iwabo bamusuye kandi bakunda amatika, kuko ngo abaryohera kurusha inyama, nkamuha. Ndetse Abanyekongo bo iyo banyuze aha benda kumaraho amateke yanjye”.
Amatika atekwa nk’uko imboga rwatsi zose zitekwa, ariko kuri benshi ngo aryoha kurushaho iyo babanje kuyanika ku zuba agahonga cyangwa akuma cyane; bikaba akarusho iyo yateswe mu ndagara cyangwa mu nyama.
Nyatanyi Zakariya ati: “Jyewe iyo nayatetse ku bishyimbo, ndabirya nkenda kurya n’isahane!”
“Jyewe ntabwo nzi ayo matika umbwira rwose, ntanayo narya; icyakora nigeze kubyumva ko aribwa ariko sinabyitayeho”, nk’uko Uwitonze Sandrine wari unyuze iruhande rw’aho Nyatanyi ahinga abivuga.
Amatika aribwa, ni ava ku mateke yitwa aya gakondo, kuko hari andi matake amenyerewe gutekwa agashya vuba, yo akaba atagira amatika aryoha kandi adashya ngo ahwane neza.
Photo2: Amatika y’ubu bwoko bw’amateke avugwa ko ari aya kizungu, abantu ntibitabira kuyafungura kuko ngo ataryoha kandi akaba adashya neza
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikangurira abantu kwitabira guhinga imboga no gufungura indyo yuzuye, amatika nayo ari mu byatezwa imbere, hashingiwe ku kamaro abahanga bavuga ko afitiye umubiri w’umuntu.
Urubuga wa internet nutritiondata.self.com/facts/ ruvuga ko amatika atagira ibinure byinshi, ariko akaba isoko ikomeye ya Proteyine, indodo z’umubiri (fiber), vitamini za B6, A na C, hamwe n’imyunyu ngugu ya Phosphorus, Thiamin, Riboflavin, Niacin, Folate, Calcium, Iron, Magnesium, Potassium, Copper na Manganese.
Abahanga mu mirire bemeza ko kubera ko ifunguro ry’amatika rikungahaye muri za vitamin n’imyunyu ngugu, rifite uruhare runini mu igogora ry’ibiribwa (digestion), gufasha ubwonko gukora neza, kurinda indwara zinyuranye ndetse no kubaka no gukomeza amagufa y’umubiri n’amenyo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
M Urakoze Kuduha Inama Benshi Turya Ibyokurya Tutazi Akamaro Bidufitiye Uru Rubuga Runyigishije Byinshi. Imana Ikomeze Ibahe Ubwenge
amatika aribwa ni ari kuri iyo foto ya kabiri, iyo yo hejuru ni iy’amateke ya kizungu atagira amatika, good