Kurara ukubiri byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina

Nubwo abashakanye basezerana kubana iteka ndetse bakanarara mu buriri bumwe, hari abandi bavuga ko kurara mu buriri bumwe buri gihe bigabanya amarangamutima (sentiments) umuntu agirira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko iyo umwe mu bashakanye (cyangwa abanana nk’abashakanye) ahindukiye bibangamira ibitotsi by’undi, ngo hakaba n’abantu bagira ibyo munda bikunda gusakuza baryamye, ibyo byose rero bikaba byatuma umwe yinubira undi.

Ikindi ngo nuko kurara ukubiri byimana umwanya wo kuganira ku tuntu tw’amafuti tudafite akamaro akenshi tunakurura intonganya. Ibi rero ngo bituma aho couple ihuriye bakora imibonano mpuzabitsina bishimye kubera ko nta kibazo baba bafitanye, nk’uko byatangajwe n’impuguke mu mubano wabashakanye yitwa Denise Knowles.

Uyu muhanga yakomeje agira inama abashaka kubigerageza; ati “uzarare ukubiri nuwo mwashakanye mutatonganye ariko muri munzu imwe wumve ukuntu umwifuza mu gihe gito kurusha uko mwahorana buri mwanya”.

Ibi ariko hari abatabibona kimwe n’uyu muhanga kuko basanga ari ingeso mbi kurara ukubiri n’uwo mwashakanye nta mpamvu ikomeye ihari. Hari n’aho iyo abashakanye batararana biba ari ikimenyetso cyo kutumvikana mu rugo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka